Hahishuwe byinshi kuri Miss Pamella umukunzi wa The Ben! Yavuze ko azashaka umugabo uzamubyarira ariko batabana - VIDEO

Hahishuwe byinshi kuri Miss Pamella umukunzi wa The Ben! Yavuze ko azashaka umugabo uzamubyarira ariko batabana - VIDEO

Aug 22,2021

Uwicyeza Pamella umukunzi wa The Ben yagaragaye atangaza byinshi bimwerekeyeho birimo kuzashaka umugabo uzamubyarira abana ndetse bakaba inshuti ariko batabana kuko ngo hari abagabo batesha umutwe.

 

Ni ikiganiro kimaze ibyumweru bibiri kuri shene ya youtube yitwa DC DAILY UPDATES kuko cyagiyeho ku tariki ya 5 Kanama 2021 ndetse cyararebwe cyane kuko cyarebwe n’abagera ku bihumbi 53 birenga akaba ari nacyo kiriho cyonyine. 

 

Muri iki kiganiro cy'iminota 19 n’amasegonda 54, hari aho Uwicyeza Pamella asobanura mu buryo bwimbitse umugabo uzamubyarira abana be ndetse n’icyo avuze kuri we cyane ko we ngo adateganya gushaka umugabo bafitanye isezerano. Ni ikiganiro gisobanura Pamella uwo ariwe, ibyo akunda mu buzima busanzwe ndetse no mu rukundo. Yivugira ko atigeze akundana cyane n’abahungu cyangwa ngo bamubabaze ku buryo yaba yarahuye n’ihungabana we ahamya ko ritabaho ahubwo uba ukwiye kubaho mu buzima bwawe bwite.


Yagize ati: ’’Njyewe nta myaka ngira yo gushaka kuko nta n'ubwo ari igitekerezo kimba hafi nta n'ubwo ari ibintu nyine biri mu by'ingenzi byanjye mpora mvuga ngo nzashaka iki gihe cyangwa ngo nzashaka ryari kuko bitanabaye nta n'ikintu byantwara nibyo byaba ari byiza kurushaho. Gushaka nyine ntabwo ari ibintu (…) nyine wabaho udashatse gusa nyine ntabwo mvuze ngo sinshake sinabyare, oya, njyewe burya nabikunda nyine mbyaye sinshake"

 

Uwo bakoranye ikiganiro yamubajije niba yabikunda abyariye mu rugo, Miss Uwicyeza Pamella yasubije agira ati: ''Oya simbyarire mu rugo, ndi mukuru niyo navuga ngo ntari mukuru, wenda narabonye amafaranga yo kuba narera umwana wanjye, hanyuma nyine nkabona aho kuba, nkabona amafaranga y’ishuri rye, umuhungu wenda niyumvamo nkamusaba ko antera inda nkabyara nk’abana nka batatu nkibana nyine njye n’abana banjye. Nyine njye ni ibyo nemera".

 

Uwo baganiraga ati "Umuhungu akagutera inda akigendera mu myaka itandukanye aho ntiwaba ufite uburambe ku bagaho (Experience)?". Pamella yagize ati: "Nta burambe mfite Ndikubyumva ko buri muntu wese yabyumva akumva biratangaje n'umuntu wese mbibwiye aba yumva nyine bitangaje nta burambe mfite nta n'umugabo urambabaza cyangwa se umuhungu kuva navuka kuko nta n'ubwo nagiye mu bintu byo gukundana ntabyo nagiyemo".

Ati: "Rero njyewe sinzi impamvu ariko ni cyo kintu nakuze kindimo na n'ubungubu kandi uko nkura nyine bigenda byiyongera".  Yabajijwe niba yakunda umusore ariko ntakunde kubana n’umugabo, Uwicyeza Pamella atazuyaje yasubije ko ari ‘Yego’. Miss Pamella yakomeje agira ati "Nyine njya mbona bariya bamama badafite abagabo nyine baba bafite abana babo bibanira n’abana babo nkabona ni ibintu byiza bibaha amahoro. Abagabo batesha umutwe".

 

Ati: "Umugabo nyine arahinduka muragenda nyine yarakwigizeho umwana mwiza hanyuma mwagera mu rugo agahita nyine ahinduka, agatangira kugukubita, agatangira nyine guhinduka ukagira ngo ntabwo ariwe mwari muziranye ibyo ngibyo rero bintera ubwoba. Rero numva ibyiza naba ngenyine n’abana banjye, numva ari cyo kintu cyiza kuko nanone nshatse ngatandukana n’umugabo ntabwo byanshimisha".

 

Pamella yakomeje avuga ko ntacyo bitwaye ku mukobwa kubyara nta mugabo afite atabyariye mu rugo. Yavuze ko mu gihe umukobwa yaba afite amafaranga ye, yarabivuganye n’ababyeyi be, afite inzu ye na buri kimwe akabyara abana nta kibazo abibonamo. Yunzemo ati "Erega rero njye mbona ari nabyo byiza kurushaho".

 

Yongeye kubazwa niba atazagira ihungabana cyane ko hari abagira ihungabana kubera ko batari kumwe n’abagabo cyangwa se batandukanye nabo Pamella agira ati: ’’Njyewe biransekeje kumva ngo ihungabana kubera umugabo, gute se umugabo, ubuse ko tuba twarakuze imyaka mfite nta mugabo ko nta hungabana mfite nanabaho n’imyaka 100 nta mugabo".

 

Pamella kuri ubu ari mu rukundo na The Ben 

 

Pamella yakomeje ati "Ibyo ngibyo rero mba numva ari nk’amagambo kuvuga ngo umuntu yahungabanye, ntabwo umuntu yahungabana kubera umugabo ntabwo bishoboka kuko ubuzima bwawe ni ubwawe ni wowe witegeka ibyo ukora nyine ni wowe uba wabishatse kereka urwaye iyindi ndwara".

 

Ati "Njyewe rero nk'uko nabivuze ntabwo nabyara abo bana ngo buri mwana abe afite papa we nababyara kuri papa umwe hanyuma akazajya aza no kubasura akanabatwara wenda muri weekend akabangarurira nyine bakamenya na papa wabo bakaba n’inshuti ariko kubana byo ni ibindi bindi kuko rero ntabwo njyewe na papa we twaba twaranganye cyangwa twarashwanye ngo mwangishe abana najya mbamuha".


Yongeyeho ati "Rero numva nta hungabana, nta kintu byantwara ku buzima bwanjye kuko birumvikana nanjye uwo mugabo twaba twarabyaranye yaba ameze nk’umugabo wanjye ariko tutabana. Ni ibintu namusaba mbere y’uko tubyarana tukajya nyine twubahirizanya amategeko n’amabwiriza twahanye. Ariko tukabonana kuko ni papa w’abana banjye akazajya nyine aza gusura abana be n'uwo babyaranye.''

 

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n'ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje. Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

 

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

 

The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana. Nyuma y’iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

 

Pamella avuga ko azashaka umugabo uzamubyarira gusa