Cristiano Ronaldo yanze kubanza mu kibuga mu mukino Juventus yanganyirijemo 2-2

Cristiano Ronaldo yanze kubanza mu kibuga mu mukino Juventus yanganyirijemo 2-2

Aug 23,2021

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,yaraye yanze kubanza mu kibuga mu mukino banganyijemo na Udinese ibitego 2-2 kugira ngo yereke ubuyobozi bw’ikipe ko yifuza kuyivamo akerekeza ahandi.

 

. Cristiano Ronaldo ntiyishimye muri Juventus

. Cristiano Ronaldo yisabiye kubanza ku ntebe y'abasimbura

. Cristiano Ronaldo yatangiye kwerekana ko ashaka kuva muri Juventus akigira mu yindi kipe

 

Ronaldo wagiye uvugwa mu makipe nka Real Madrid, Paris Saint-Germain and Manchester City,yatangiye kwerekana ko adashaka kuguma muri Juventus nubwo umutoza wayo n’ubuyobozi buvuga ko ashaka kuyigumamo.

 

Ikinyamakuru Sky Italia kivuga ko Cristiano Ronaldo ariwe wisabiye kubanza ku ntebe y’abasimbura ku mukino waraye uhuje Juventus na Udinese muri Serie A.

 

Ronaldo ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye muri Juventus aho afite amahirwe yo kuba yazagendera Ubuntu mu mpeshyi itaha igihe Juventus yaba itamugurishije mu minsi 8 isigaye ngo isoko rifunge.

 

Nubwo uyu mukinnyi yifuza kugenda,nta kipe n’imwe iragaragaza ko imwifuza kandi ngo ntabwo arabwira Juventus ko ashaka kwigendera.

 

Mu mpera z’icyumweru gishize,Visi perezida wa Juventus, Pavel Nedved,yavuze ko Ronaldo azayigumamo uyu mwaka.

 

Indi kipe yifuza Ronaldo isabwa kwishyura Juventus miliyoni 28 z’amayero.

 

Umutoza wa Juventus,Max Allegri,yatangaje ko Ronaldo yamwibwiriye ko ashaka kuguma mu ikipe muri uyu mwaka w’imikino.

 

Uyu mugabo w’imyaka 36 yari agiye guhesha intsinzi ikipe ye ku munota wa nyuma muri uyu mukino ariko igitego yatsinze VAR yavuze ko yaraririye.

 

Cristiano Ronaldo ntabwo yishimye muri Juventus