Afghanistan: Reba umutwe udasanzwe w'abakomando bahawe inshingano yo kurinda umurwa mukuru Kabul - AMAFOTO

Afghanistan: Reba umutwe udasanzwe w'abakomando bahawe inshingano yo kurinda umurwa mukuru Kabul - AMAFOTO

Aug 23,2021

Leta nshya ya Kisilamu iyoboye Afghanistan nyuma yo kwigarurirwa n’Abatalibani yamaze gukora umutwe wiswe Badri 313 w’ingabo zidasanzwe zifite ibikoresho bikomeye byiganjemo ibyo bambuye ingabo zatsinzwe.

 

. Abakomando barinda umurwa mukuru wa Afghanistan

 

Izina ry’uyu mutwe w’abakomando b’Abatalibani bivugwa ko bafite imyitozo yo lu rwego rwo hejuru wagereranya n’izindi special Forces zo mu karere nk’u Buhinde na Pakistan, rikomoka ku rugamba rwa Badr rw'Intumwa Muhamadi rwabaye ku itariki 13 Werurwe muri 624 nyuma y’ivuka rya Yesu.

Nyuma y’ifatwa rya Kabul, kuri uyu wa 21 Kanama nibwo hatangajwe ko Batayo ya Badri 313 yari igiye koherezwa kurinda ahantu hatandukanye h’ingenzi mu murwa mukuru, Kabul.

Uyu mutwe nk’uko amafoto yashyizwe ahagaragara abigaragaza, abawugize bafite imbunda zigezweho ziganjemo iz’Abanyamerika zo mu bwoko bwa M4 n’imodoka zabo z’imitamenwa (Hamvees) bambuye igisirikare cyatsinzwe cya Afghanistan.