Abakobwa gusa: Niba umusore mukundana akunda gukoresha aya magambo vuba mugiye gutandukana

Abakobwa gusa: Niba umusore mukundana akunda gukoresha aya magambo vuba mugiye gutandukana

Aug 23,2021

Tugendeye ku bushakashatsi bw’abahanga mu mibanire, hari inzira ishobora kunyuzwamo amagambo ukaba wamenya neza niba koko uri mu mubano ukomeye cyangwa niba warahirimye. Muri iyi nkuru urabonamo ibihamya by’uko umubano wawe udashikamye , ushingiye ku magambo y’uwo musore mukundana.

 

Nyuma yo kumenya aya magambo umusore mukundana akoresha akaba yakwereka ko vuba muratana , uhite wiga uko wakomeza kumubanira neza cyangwa nawe uhindukire umwandikire urwandiko rumusezerera mbere ye. Nusanga uwo mukundana ayakoresha wifatire umwanzuro.

 

1. ”Ntuzategereze ko nkusobanurira buri kimwe ariko”.

 

Urukundo ni ukwihangana. Kwihangana ni ryo shingiro ry’urukundo rw’ukuri, niyo mpamvu rero bigora iyo utari kumwe n’umukunzi wihangana ngo abe yagusobanurira buri kimwe. Niba uwo mukundana akunda kukubwira ngo ‘Erega ntugategereze ko nkusobanurira buri kimwe’, menya ko atakiri uwawe.

 

2. ”Erega ibibazo byawe , si ibyanjye’’ (Menya ibyawe).

 

Buri mubano wose, wubakira ku cyizere, kubaha no gukundana, hagomba iteka kubaho gufashanya no kuzuzanya. Niyo mpmavu abantu bakundana by’ukuri , basangira ibyiza n’ibibi, inyungu n’ibihombo. Insinzi y’umwe muri bo , ikaba insinzi y’urukundo rwabo.

 

3. ”Niba udakunze ibyo ubona , shaka undi”.

 

Niba uwo musore atangiye kujya agutera ubwoba ngo shaka undi, icyo ni ikimenyetso cyumvikana cyane. Ubwo yumva ko nta gitekerezo wowe wagira. Uyu musore rero yamaze kukuvamo kera.

 

Umusore ugukunda iteka azahora yumva mwaganira kandi azajya agutega amatwi, natemeranya n’ibyo uvuga azajya abyivugira we ubwe.

 

4. ”Sinkwizera erega”.

 

Ntuzigera uba mu rukundo n’umusore utakwizera. Ukwiriye kuba murukundo n’umusore ukwizera, umusore uguha umutima we, akaba azi neza ko uko byagenda kose na we umukunda .

 

5. ”Simbizi, bikore uko ubyumva”

 

Ntabwo akwiyumvamo. Ibi bizatuma numubaza akantu yanga kugusubiza, akwihorere cyangwa akubwire ngo rero , bikore uko ushaka. Umusore iyo atemeranya nawe aba agukundaa, ariko iyo ataguha umwanya , nta n’icyo mwavugana.

 

6. Rekera gutekereza byinshi ariko”

 

Iyo ugerageje kwiga ku kantu gashya mu rukundo rwanyu, arakubwira ngo “Rekera aho gutekereza byinshi”. Nubibona rero uzamenye ko hari ikitajya mbere.

 

7.”Sinkigukunda”

 

Niba uri umunyamahirwe, uzagira umukunzi uzashikama akakubwira ko atakigukunda. Ni amakuru mabi kuyumva ariko uzamenye ko uri umunyamahirwe. Biba byiza kugira umukunzi uzakubwiza ukuri kurenza uko wagira wa musore uzakubabaza gusa.

 

Inkomoko: Relrules