Rubavu: Umugabo akurikiranweho kwica umukobwa we amuziza ko yatinze gutaha
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 amuhoye ko yatinze gutaha.
. Umugabo ushinjwa gukubita umukobwa we agapfa yavuze ko yamukubise urushyi
. Abaturanyi be bavuga ko ashobora kuba yaramunize kuko nta gikomere bamusanganye
. Umugabo akurikiranweho gukubita umukobwa we bikamuviramo gupfa
. Umugabo yishe umukobwa we amuziza gutaha atinze
Iki cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa RukeriI, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Amajyaruguru, ku itariki ya 11 Kanama 2021 ubwo uregwa yicaga umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 amuziza ko yatinze gutaha mu rugo.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko abaturanyi batabaye basanze yarangije kwica umwana, bakavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite, bityo bakaba bakeka ko yaba yaramunize.
Mu ibazwa rye uregwa we avuga ko ari urushyi yakubise nyakwigendera akitura ku kibambasi cy’inzu, akubita hasi agahita apfa, mu gihe raporo ya muganga yo yagaragaje ko kunigwa ari byo byamuviriyemo urupfu.
Aramutse ahamwe n’icyaha uregwa yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.