Mozambique: Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zamaze kugota ibirindiro bya nyuma by'inyeshyamba

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zamaze kugota ibirindiro bya nyuma by'inyeshyamba

Aug 24,2021

Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza kiriya gihugu, zamaze kugota uduce twa Siri I na Siri II inyeshyamba zo mu mutwe wa Islamic State zari zisigaranye.

 

. Ingabo za RDF zagose ibirindiro bya Siri I

. Ibirindiro bya Siri II byagoswe n'ingabo za RDF zifatanyije  n'iza Mozambique

 

Ingabo za RDF n'iza FADM zatangije ibitero muri turiya duce twombi nyuma y'iminsi ine zirukanye ibyihebe mu gice cy'amashyamba cya Mbau, nyuma y'imirwano ikomeye yabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Ibitero byo muri Siri I n'iya II bifatwa nk'ibisoza icyiciro cya mbere cy’ubutumwa Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zirimo cyabaye icyo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Uretse kuba mu mpera z'icyumweru gishize RDF na FADM bari bafashe agace ka Mbau, tariki ya 08 Kanama bwo bari bafashe Mocimboa da Praia, agace gakomeye kari ku nyanja y'Abahinde kari kamaze imyaka itatu gafatwa nk'icyicaro gikuru cy'inyeshyamba z'umutwe wa Islamic State.

Nyuma y'uko inyeshyamba zari zimaze kwirukanwa muri Mocimboa da Praia, byabaye ngombwa ko zihungira mu mashyamba yo mu gace ka Mbau, aho na bwo zirukanwe mu mpera z'icyumweru gishize nyuma y'imirwano yaguyemo ibyihebe 11.

Uduce twa Siri I na Siri II kuri ubu ni two twonyine dusigaye mu karere ka Mocimboa da Praia inyeshyamba zisigaranye two kwihishamo.

Biteganyijwe ko Ingabo z'u Rwanda nizimara gufasha iza Mozambique gutsinda ibyihebe, hazakurikiraho ikindi cyiciro cyo gufasha inzego za kiriya gihugu kwiyubaka, kandi ngo u Rwanda ruzaguma muri Mozambique igihe cyose akazi kajyanye ingabo zarwo kazaba katararangira nk'uko Col Ronald Rwivanga uvugira Ingabo z'u Rwanda yabitangaje mu minsi ishize.

Ni nyuma y'uko mu kwezi gushize ku busabe bwa Leta ya Mozambique, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu abasirikare n'abapolisi 1000 bo gufasha abacyo guhangana n'inyeshyamba zari zarayogoje intara ya Cabo Delgado.

Nyuma y'amezi atageze kuri abiri ingabo z'u Rwanda zitangiye ibikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique, 90% by'uduce twari rwarigaruriwe na Islamic State twamaze gusubira mu maboko ya Leta ya Mozambique, mu gihe utungana na 10% dusigaye ari two byitezwe ko tugiye gushyirwamo ingufu zose mu rwego rwo kutwirukanamo burundu ibyihebe.