Perezida Evariste Ndayishimiye yaririye imbere y'abacamanza kubera ibibavugwaho

Perezida Evariste Ndayishimiye yaririye imbere y'abacamanza kubera ibibavugwaho

Aug 25,2021

"Ese nta mpuhwe ndi kurira imbere yanyu?" Ayo n’amwe mu magambo akomeye Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye yavugiye imbere y’abacamanza mu nama yabahurijemo i Bujumbura.

 

. Perezida Ndayishimiye yasutse amarira imbere y'abacamanza

. Perezida Ndayishimiye yasabye abacamanza kurangiza imanza zose mu gihe gito

. Perezida Ndayishimiye yemeye ko ubutabera bw'Uburundi budakora neza

 

Perezida Ndayishimiye yababwiye ko umunsi ku munsi yakira ibirego birenga igihumbi by’abaturage baza kumubwira ko batahawe ubutabera n’ubucamanza.

 

Umuhuza w’Uburundi bari kumwe muri iyo nama yavuze ko 70% by’abaturage bamugeraho ari abazanwa n’uko imanza zabo zicibwa ntizikurikizwe cyangwa zigakurikizwa nabi.

 

Edouard Nduwimana yavuze kandi ko mu iperereza urwego rwe rwakoze ariko rutarashyira hanze icyegeranyo, abarundi bagera kuri 82% badashima uko ubucamanza bukora.

 

Umukuru w’igihugu Ndayishimiye yabwiye abacamanza ko abanyagihugu "batarira ubusa".

 

Nk’umucamanza mukuru, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yahamagaje inama nkuru y’ubucamanza kugira ngo bige uburyo bakura mu nzira imanza zose zimaze imyaka myinshi zidaciwe cyangwa zidakurikijwe.

 

Yavuze ko yabajije uko zingana bamubwira ko hari izigera ku bihumbi 20 gusa, ariko atohoje neza asanga zirenga ibihunbi 200.

 

Mu ijwi asa koko n’ushaka kurira, Perezida w’u Burundi yabwiye abacamanza ati: "Njyewe nageze ku rwego numva ko najya mu isoko nkaririra bose bakambona, naruha ngataha.

 

Kubona Abarundi bantora ngo mbayobore, ngasanga nta komine n’imwe itabuze abantu 50 barimo bararira, barizwa n’ubutabera ...bose bakarira, none icyo gihugu guhera ku mukuru w’igihugu arira ...icyo gihugu ni icya hehe ...icyo gihugu cyitwa ngo iki?"

 

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko `n’ubwicanyi bukorwa mu gihugu buterwa n’abacamanza kuko "ahatari ubucamanza, abaturage bicira urubanza".

 

Yavuze ko nta banyamahanga bakiza gukorera gahunda zabo mu Burundi kuko abacamanza bajya inama yo kubarira amafaranga yabo kuko batabona "aho babarega".

 

"Bose bahagaritse kuza. Ahantu hatagira ubutabera haza umunyamahanga gute ngo ashore imari ye? Yibwa ntabone umuburanira?."

 

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’ubundi burenganzira akunda gutangaza ibyegeranyo bivuga ko ubucamanza bwo mu Burundi bwamunzwe na ruswa ariko ibyo byegeranyo kenshi leta irabihakana.