Hagiye gushyirwa hanze imodoka y'akataraboneka ifite imbere hameze  nka hotel y'inyenyeri nyinshi izagura miliyari zisaga 2RWF - AMAFOTO

Hagiye gushyirwa hanze imodoka y'akataraboneka ifite imbere hameze nka hotel y'inyenyeri nyinshi izagura miliyari zisaga 2RWF - AMAFOTO

Aug 25,2021

Uruganda rushya rw’imodoka mu Budage, Dembell, rugiye gushyira hanze imodoka y'akataraboneka kandi ihenze cyane ikazaba iteye nka hotel yo ku rwego rwo hejuru kuko izaba irimo uburiri bungana nk'ubwo umwami, n'igarage rinini cyane.

 

Iyi modoka ikoresha chassis ya Benz Mercedes ndetse imbere hayo hakaba haratunganyijwe n'Azimut Yachts.

An unheard view of an RV with six and a half feet of clearance

Iyi modoka kandi izaba irimo ibikoresho binyuranye byo mu gikoni nk'ifuru,imashini yoza ibyombo, imashini ishyushya ibiryo(microwave), imashini ikonjesha(fridge), ndetse n'icyumba cy'imyidagaduro.

Izaba ikozwe mu buryo burengera ibidukikije aho ifite ibyuma bitanga amashanyarazi aturuka ku zuba biri ku gisenge cyayo, ikigega cy'amazi meza cya litiro 270 ndetse na moteri itanga ingufu z'amashanyarazi.

Mu cyumba cy'imbere cyayo harimo intebe 4 nziza cyane kandi zifite ubushobozi bwo gukorera massage abazicyayemo ndetse n'icyumba cyo kuraramo gifite uburiri bwa metero 1.68 z'ubugari kuri 1.91 z'uburebure.

The front cabin houses the driver and captain's seats for three passengers, plus an additional queen bed that is up and out of sight.

Igice cy'imbere kirimo intebe 2 z'abashofere ndetse n'imyanya 3 y'abagenzi kongeraho icyumba kirimo uburiri bwiza cyane.

Kugirango ibi bikwirwemo iki cyumba gifite ubushobozi bwo gusa n'igisohoka mu modoka igihe umuntu agiye kuryama cyangwa kwicara muri ziriya ntebe.

Dine al fresco under the retractable 20.7 x 11.5 foot awning

Ku ruhande rw'inyuma naho hari icyumba kirimo igitanda kiza cyane gifite metero 1.9x2(King-size bed) na television ya inch 55.

The master suite  has a king bed and 55-inch TV

Icyumba cy'inyuma n'uburiri bukirimo

Ifite kandi ubwiherero bwiza cyane ndetse n'ubwogero butangaje.

The stone-trim bathroom has a ceramic toilet and sleek vessel sink

Ubwiherero + Ubwiyuhagiriro bitagira uko bisa

The décor is enhanced with leather sofa upholstery, Director-style folding dining chairs, wall sconces, and ambient lightingAho gufatira icyo kurya

 

Dembell ivuga ko izamurika iyi modoka ku mugaragaro kuwa 27 Kanama 2021 aho kugeza ubu igiciro nyakuri cyayo kitaramenyekana ariko urubuga rwitwa Luxary launch rukaba rwamaze kuvuga ko ishobora kuzagurishwa miliyoni 2 z'amadorari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 2 z'amanyarwanda.

 

src: dailymail.