Burya igice cy'umubiri wawe woga mbere igihe wiyuhagira gisobanuye byinshi ku mico yawe - SOBANUKIRWA

Burya igice cy'umubiri wawe woga mbere igihe wiyuhagira gisobanuye byinshi ku mico yawe - SOBANUKIRWA

Aug 26,2021

Niba koko uri ikiremwa muntu, ukunda kugirira isuku umubiri wawe, kandi urawubaha , kuwuhagira no kuwukarabya wabigize umuco, bisobanuye ko buri mu gitondo ukaraba ukitegura umunsi ukuri imbere. Ese ni ikihe gice cy’umubiri wawe uheraho iyo woga? Ese waba uzi icyo bisobanuye ? Muri iyi nkuru turabigusobanurira.

 

. Imico y'umuntu uhereye ku gice aheraho yoga

 

Ukwiriye kumenya ko uko wuhagira umubiri wawe na byo bisobanuye byinshi kuri wowe. Uko wiyuhagira biratadukanye cyane , si ko njye mbikora cyangwa undi, kabone n’iyo mwaba mubana cyangwa muvukana. Ushobora kuba utarabihaga agaciro ariko burya iyo urimo gukaraba ufite igice uheraho gitandukanye n’icya mugenzi wawe.

 

Ayo mahitamo umubiri ugira rero ukayagira utabigizemo uruhare , afite byinshi asobanuye.

 

1. Guhera mu maso

 

Niba uri wa muntu uhera mu maso iyo ukarabya umubiri wawe, dore icyo bishatse kuvuga. Ubusanzwe ukunda kwigenzura cyane ariko cyane cyane wita ku bice birimo amaso, amazuru, uruhu n’amatwi. Bisobanuye ko wita cyane kubyo abantu bakuri iruhande bagutekerezaho, nko mu gihe ibyo bice byaba bitameze neza, niyo mpavu iteka wumva wamenya neza niba mu maso hawe hameze neza. Wita cyane kubyo abantu bashobora kukuvugaho.

 

2. Amaboko n’amaguru

 

Niba uhera ku maboko cyangwa amaguru, bisobanuye ko utuje, woroheje. Guhera kuri ibyo bice byombi bigaragaza ko uri n’umunyembaraga cyane kandi uzi kwigira. Bigasobanura ko ukunda ku ivuko ariko ukaba wumva utahaba cyane.

 

Ukunda kwigaragaza, ntabwo uhishira impano ikurimo. Iyo ugiye kwifotoza, uba wumva ibyo bice byagaragara neza cyane.

 

3. Ibice by’ibanga

 

Biratangaje niba uhera ku bice by’ibanga mu gihe uri mu bwogero. Hari ubwo uba utekereza ngo ‘ibaze hagize umbona’… Ubusanzwe uri wa muntu ugira isoni cyane. Ukunda gufata amarangamutima yawe cyane. Akenshi hari n’ubwo wiburira icyizere. Uri wantu udaharagara ngo yirwanirire, uritinya. Gusa na none uri wa muntu uzi gushimisha abantu bamuri iruhande.

 

4. igituza

 

Ibi bisonanuye ko wigirira icyizere cyane, ukunda umubiri wawe cyane. Ntabwo ukunda gutinda mu magambo, uvuga vuba kandi weruye. Ukunda gukora ibyo wateguye kare. Urigenga kandi abantu benshi bakwigiraho. Urakora cyane kugira ngo ugere kubyo wifuza.

 

5. Umusatsi

Niba ukunda guhera ku musatsi iyo uri mu bwogero, bisobanuye ko ubusanzwe ukunda kwambara ibintu bimeze neza, ugira ikinyabupfura. Ugira ibitekerezo bihamye cyane kandi ushyira mu ngiro ibyo wateguye. Ntabwo uterwa isoni no kuvuga ibitekerezo byawe.

 

6. Ku ntungu no mu ijosi

 

Ukunda gukora cyane kugira ngo ugumane abantu bari mu buzima bwawe. Impamvu uhera mu ijosi no ku ntungu, ni uko aribyo bice by’umubiri wawe bituma utisanzura neza, biragusetsa. Ukunda guhangana cyane.

 

7. Mu mugongo

 

Uri wamuntu uzi kwiyitaho cyane. Ntabwo bikorohera kwizera abandi bantu. Ntabwo wemerera abandi bantu kuza mu buzima bwawe byoroshye kubera ko wigeze ubabazwa.

 

Inkomoko: Relrules