PSG igiye gusohoza ibyo yasezeranyije Kylian Mbappe usa n'uwari yariteganyirije

PSG igiye gusohoza ibyo yasezeranyije Kylian Mbappe usa n'uwari yariteganyirije

Aug 26,2021

Isi y’umupira w’amaguru, yiteguye kumva inkuru ya Mpappe ava muri PSG yerekeza muri Real Madrid dore ko Real Madrid yanashyizeho igiciro ishaka kugura uyu Rutahizamu.

 

. Kylian Mbappe ashobora kwerekeza muri Real Madrid

. Amasezerano ya Mbappe muri PSG ateganya ko igihe Real Madrid yavuga ko imwifuza PSG igomba kuganira nayo

. Real Madrid yagaragaje ubushake bwo gusinyisha Kylian Mbappe kuri miliyoni 160 z'amayero

 

Umubano uri hagati ya PSG na Kylian Mbappe uragenda uvaho itafari buri munsi dore ko uba bageze aho PSG yemera gushyira hanze amafaranga ishakamo uyu musore wanze kongera amasezerano. Ubwo Mbappe yavaga muri Monaco yerekeza muri PSG mu 2017 yagiranye amasezerano n'iyi kipe, twavuga ko igihe kigeze ngo aya masezerano yubahirizwe.

 

Mbappe wari ukiri muto, ubwo yasinyaga muri PSG yavuze ko umunsi Real Madrid yaje gushaka uyu mukinnyi batazayisubiza inyuma ahubwo bazaganira nayo, none wa munsi wageze. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Real Madrid yatangaje ko ishaka kwishyura PSG Miliyoni 160 z'amayero, ubundi bakegukana Mbappe usigaje umwaka umwe gusa.

 

Nyuma yo gutanga aya mafaranga, bivuze PSG itegetswe kuvugana na Real Madrid nkuko amasezerano yo mu 2017 abivuga. Mbappe yanze kongera amasezerano muri PSG muburyo bushoboka bwose, binateganyijwe ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid uyu mwaka cyangwa agasinya imbanziriza masezerano muri Mutarama umwaka utaha.