Paul Rusesabagina yarimo akorwaho iperereza n'Ububirigi ryari ritararangira ubwo yisangaga i Kigali mu butabera bw'u Rwanda

Paul Rusesabagina yarimo akorwaho iperereza n'Ububirigi ryari ritararangira ubwo yisangaga i Kigali mu butabera bw'u Rwanda

Aug 26,2021

Umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina wo mu Bubiligi uherutse kwirukanwa mu Rwanda aravuga ko umukiriya we yaje mu Rwanda mu gihe hari iperereza ryari riri kumukorwaho muri iki gihugu ryari ritararangira kubw’ibyo agasaba ko yakoherezwa rigakomeza akaba ariho aburanira.

Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ategereje umwanzuro w’urukiko ku itariki 20 Nzeri aho ashobora kuzakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Rusesabagina yageze mu Rwanda mu buryo atazi ubwo yari aturutse i Dubai yerekeje mu Burundi, aho yagombaga kubonana na bamwe mu bantu bagombaga kuganira kuri gahunda ya MRCD yo kurwanya u Rwanda.

Yageze mu Rwanda ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe gutangwa ku itariki 19 Kanama ariko ryimurirwa kuwa 20 Nzeri 2021.

Me Vincent Lurquin uherutse kwirukanwa mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kuhaza nk’umukerarugendo ariko akajya mu rubanza rwa Rusesabagina agashaka kumuburanira nta burenganzira afite, yahamagariye u Bubiligi gusaba u Rwanda kohereza umukiriya we I Buruseli aho avuga ko iperereza ku byaha ashinjwa by’iterabwoba ryari ryatangiye mu myaka itatu ishize.

Ubwo yavuganaga na RFI ishami rya Afurika, uyu munyamategeko yagize ati “ Muri Nyakanga 2019, abayobozi b’u Rwanda basabye u Bubiligi gufungura iperereza kandi mu gihe cy’umwaka umucamanza ushinzwe iperereza ararikora…”

Uyu yongeyeho ko u Bubiligi butafashe Rusesabagina bigatuma ubuyobozi bw’u Rwanda bufata icyemezo cyo kumushimuta bumuvanye I Dubai ku itariki 28 Kanama mu mwaka ushize, mu gihe u Rwanda ruvuga ko yizanye nubwo atari abizi ko aje mu Rwanda. Nubwo byagenze gutyo uyu munyamategeko yongeyeho ko iperereza rigikomeje kandi bifuza ko yaburanira mu Bubiligi kurusha I Kigali.