Perezida mushya wa Zambia yanze kujya kuba muri perezidansi

Perezida mushya wa Zambia yanze kujya kuba muri perezidansi

Aug 27,2021

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, ntazimuka ngo ajye kuba ahasanzwe hari perezidansi, ahubwo azakomeza kuba mu nzu asanzwe abamo yise " Community House", asanzwe akodesha.

 

Ikinyamakuru cya Leta ya Zambia Daily Mail, gitangaza ko Hichilema uheruka kurahira atazajya kuba aho Edgar Lungu yatsinze mu matora yari asanzwe aba n'ubwo we yamaze kuhava.

Edgar Lungu yari akodesheje inzu y'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umunya-Zambia witwa Stopilla Sunzu.

Umunyamabanga mukuru w'ishyaka Hichilema avamo, Batuke Imenda, yemeje aya makuru. Ati " Nk'uko yabivuze mbere yo kurahira, perezida wacu azakomeza kuba mu nzu ye iri New Kasama, Community House. Hamugwa neza."