Kera kabaye Vestine & Dorcas bahishuye icyari kigiye kubatandukanya na Murindahabi Irene

Kera kabaye Vestine & Dorcas bahishuye icyari kigiye kubatandukanya na Murindahabi Irene

Aug 27,2021

Ku wa 7 Nyakanga 2021, wari umunsi mubi ku bantu benshi bakunda Vestine na Dorcas ndetse na M.Irene, kuko niwo munsi byatangajwe ko M.Irene Entertainment ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n'abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.

 

. Vestine & Dorcas bashyize hanze indirimbo IBUYE

. Itsinda Vestine & Dorcas bashishuye byinshi ku mubano wabo na Irenee Murindahabi

 

Mu itangazo ryo ku munsi ukurikiyeho Murindahabi Irene yageneye abanyamakuru, yavuze ko ashingiye ku ntego za kompanyi ya "M. Irene Entertainment" n'isesengura ryakozwe, "MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n'umuryango mugari wa muzika, ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n'abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas."

 

Ntiyatangaje impamvu zatumye atandukana n'aba bahanzikazi yatangiye gufasha kuva mu 2020, ariko "mu minsi iri imbere" azavuga impamvu yahagaritse imikoranire n'aba bakobwa bakiri ku ntebe y'ishuri.

 

Muri iri tangazo, M. Irene yashimye uburyo abakunzi b'umuziki bakiriye Vestine na Dorcas ndetse "n'uburyo mutahwemywe kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika batangiye.” Yizeza ko M. Irene Entertainment izakomeza guha ibyiza abakunzi bayo.’’

 

Gusa ni ibintu byahinduye isura mu muziki nyarwanda muri rusange, bitewe n’izina aba bahanzikazi bari bamaze kugeraho, maze hatangira guhwihwiswa ibintu byinshi bitandukanye, hagenda hamenyekana ‘ababiri inyuma’ nk’uko M.Irene yagendaga abitangaza.

 

Byafashe indi ntera ubwo mama wa Vestine na Dorcas yageraga I Kigali avuga ko aje kureba ‘Cano’, maze abantu si ukumuha urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye haratigita, ndetse batangira kuvugwa ibintu bitandukanye humvikana mu majwi ko bamushutse.

 

Muri iki kibazo aba bahanzi bo ntibagaragaraga, ndetse ntibagiraga icyo babivugaho. Umunsi biyunga bari kumwe na mama wabo, iki cyibazo ntabwo bigeze bagishyira mu by’ibanze kandi aricyo abantu bari bakeneye kumenya.

 

Mu kiganiro Vestine na Dorcas bakoranye na M.Irene indirimbo yabo ‘Ibuye’ ikimara gusohoka, basobanuye ibintu byinshi birimo uko biyumva mbere yo gusohora indirimbo, ndetse bwa mbere banavuga kuri iki kibazo cy’itandukana ryabo ryavuzwe cyane. Banavuze kandi n’icyabahungabanyije muri ibyo bibazo, banahishyura ko n’ubwo ibyo byose byabaye ariko ‘bari bafite ubwoba bwo gutandukana n’umujyanama wabo M.Irene’.

 

Vestine yagize ati: “Nagize ubwoba bwinshi cyane muri biriya bihe nzi ko tuzatandukana, ariko Dorcas arampumuriza ambwira ko nta kintu kibaho Imana idafite impamvu.’’ Yakomeje avuga ko banyuze mu bihe byinshi bikomeye, satani arabahiga cyane, ariko nyine ntiyabona icyo ahiga.

 

Dorcas abajijwe muri biriya bihe bikomeye niba hari aho byageze agatekereza kureka umuziki yagize ati: “Hoya ntabwo nigeze ntekereza kureka umuziki. Ahubwo iyo bibaye gutyo usenga Imana ikakubwira itangiriro ikakubwira n’iherezo, ariko ntiyakubwira hagati kuko ishobora kukubwira hagati ukaba uzi buri kimwe cyose kirakubaho, ntibone uko igerageza ukwizera kwawe”.

 

Vestine na Dorcas ni abahanzikazi bakunzwe bitewe n’impano yabo itangaje, bakaba banashyize hanze indirimbo “Ibuye” imaze kurebwa ndetse no gukundwa n’abatari bake.

 

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Murindahabi Irene, nyiri MIE Empire ireberera inyuma aba bahanzikazi, yavuze ko ”Ibuye” basobanuraga ari iryo kwizera, ribasha kunesha imigambi mibi ya Satani. Yagize ati: ’”Twasobanuragamo ‘ibuye’ ryo kwizera ribasha kunesha imigambi mibi ya satani, ni ibuye kandi Dawidi yakoreyesheje yica Goliyati. Mu buryo bw’iyi minsi tuyisobanura nko kwizera".