Umugore n'umugabo basohokanye bakora ikirori cyo kwishimira gatanya bahanye
Umugabo n’umugore bo mu gihugu cya Uganda baciye ibintu hirya no hino nyuma yo gusohokana mu birori byo kwishimira ko bahanye gatanya batazongera kubangamira ukundi ndetse banakatanye umutsima wo kwishimira iyi gatanya bahanye.
Madamu Immaculate Nantango niwe washyize hanze aya makuru ku rubuga rwa Facebook asobanura ko we n’uwahoze ari umugabo we basohokanye mu rwego rwo kwishimira igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho cyo gutandukana ndetse arangije ku mafoto yashyize hanze ashyiraho amagambo agira ati “Ibyishimo ku batandukanye.”
Uyu mugore yavuze ko iki kirori cyari gikenewe kuko bishimiraga ko mu mubano wabo “babyaranye abahungu 2 beza cyane”.
Yagize ati “Uyu munsi nafashe umwanzuro wo kwishimira iherezo ry’umubano wavuyemo abana 2 b’abahungu beza cyane.Ndishimira ubucuti,gufatanya kurera no gukura.
Mu myaka 7 ishize,ntabwo nari nzi ko twakwicarana tugasangira ifunguro.Mbega ukuntu igihe kivura ibikomere!.”
Immaculate Nantango yashinje uwahoze ari umugabo we kumugambanira,aho yemeje ko kwemera kubabarira atari ikintu cyoroshye.
Ati “Gufata umwanzuro wo guhagarika kubabara,ubugambanyi,no guhitamo kubabarira ntabwo ari ikintu cyoroshye.Nabikoze ubu turi mu mwanya mwiza twari dukwiriye kubamo.”
Uyu mugore yabwiye bagenzi be ko gatanya atari iherezo ry’ubuzima ndetse ko atari n’iherezo ry’umubano wawe n’uwo mwashakanye.
Yavuze ko nyuma ya gatanya ubuzima bushobora kuba bwiza hagati ya mwembi ndetse ko bidatuma Imana ibarakarira.
Yavuze ko ikintu cy’ingenzi ku bashakanye bagatandukana ari ugufatanya guha abana uburere bwiza no kubabonera ibyo bakeneye.