Impaka zabaye nyinshi muri RDC, ngo Perezida wabo yifotoreje inyuma y’uw’u Rwanda

Impaka zabaye nyinshi muri RDC, ngo Perezida wabo yifotoreje inyuma y’uw’u Rwanda

Aug 29,2021

Impaka zabaye nyinshi muri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kubona ifoto igaragaza Perezida wabo, Félix Tshisekedi ari inyuma y’uw’u Rwanda, Paul Kagame.

Iyi foto igaragaza aba bakuru b’ibihugu, Shanseliyeri Angela Merkel, Perezida Macky Sall wa Sénégal, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Alpha Condé wa Guinea, Mousa Faki Mahamat uyoboye komisiyo ya AU, Kristalina Gorgieva uyoboye IMF, Dr Akinwumi Adesina uyoboye BAD n’abandi.

Aba banyacyubahiro bari bitabiriye inama ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibyo ku mugabane wa Afurika izwi nka G20 CwA (Compact with Africa).

Aba Banyekongo nyuma yo kwitegereza iyi foto, bibajije impamvu Perezida Tshisekedi yakwifotoreza inyuma ya Perezida Kagame, bati kandi ari “Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU”, babisobanura nk’igikorwa cyo kwisuzuguza cyangwa guca bugufi imbere ya mugenzi we wayoboye uyu muryango kuva mu 2018 kugeza mu 2019.

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama yifashishije Twitter, kuri uyu wa 28 Kanama 2021 yasobanuye impamvu Umukuru wa RDC yifotoreje inyuma ya Perezida Kagame, akuraho urujijo rwateye izi mpaka.

Tina Salama yasobanuye ko abanyacyubahiro bari ku murongo ubanza muri iyi foto, ari abahagarariye ibihugu byatangije gahunda ya CwA mu 2017. Ati: “Umurongo wa mbere wagiyeho ibihugu byatangije gahunda mu 2017: U Budage, Guinea, u Rwanda, Ghana na Sénégal.”

Yakomeje avuga ko RDC itaraba umunyamuryango w’iyi gahunda. Ati: “RDC ntabwo iraba umunyamuryango wa gahunda ya Compact with Africa mu buryo bwemewe. Perezida Tshisekedi yari ahari gusa nka Perezida wa w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Iyi foto yafashwe tariki ya 27 Kanama 2021 ubwo aba banyacyubahiro bari bahuriye mu Budage kuva tariki ya 26.