Tungurusumu umuti ukomeye kandi utangaje uvura indwara nyinshi. Uko ikoreshwa n'ibyo kwitondera

Tungurusumu umuti ukomeye kandi utangaje uvura indwara nyinshi. Uko ikoreshwa n'ibyo kwitondera

Aug 29,2021

Tungurusumu ni umuti w’igitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane.

 

Tungurusumu zibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru witwa allium. Zikoreshwa mu guhumuza no kuryoshya ibiryo, si ugutanga uburyohe gusa kuko buriya ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara nyinshi; izikomoka kuri bagiteri, imiyege, kubyimbirwa, gusukura umubiri no kwica bagiteri.

 

Ibigize tungurusumu

Zirimo urugero ruri hejuru rwa vitamin zitandukanye n’imyunyungugu. Muri garama 100g, dusangamo urugero rukenewe ku munsi rwa;

 

95% za vitamin B6

38% za vitamin C

13% z’ubutare

6% za selenium

80% za manganese

18% za calcium

22% za phosphore

Ibonekamo kandi vitamin B1 nkeya, umuringa n’indi myunyu ngugu

Kugira ngo ubone izi ntungamubiri zuzuye, ni byiza kuzirya ari mbisi

 

Tungurusumu mbisi nizo zibonekamo intungamubiri zihagije kurusha izitetse 

Kuzirya mbisi nizo zibonekamo intungamubiri zihagije kurusha izitetse

 

Akamaro ku buzima

zigabanya cholesterol mbi mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kurya tungurusumu buri munsi birinda indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima.

zifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, kongera ubudahangarwa no guha ubushobozi umubiri bwo gusohora uburozi butandukanye buba bwinjiye mu bundi buryo.

Niba ufite ibibazo by’ibicurane, kurumwa n’udusimba duto ugafuruta cg ugatukura, indwara zituruka ku miyege (fungal infections), guhitwa bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.

Zirwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu zabukuru cyane cyane, nka Alzheimer cg indwara yo kwibagirwa, kubera ubushobozi zifitemo bwo kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko

Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo. Nubwo ubushakashatsi butarabyerekana neza, gusa igaragara ko yongera umusemburo wa estrogen ku bagore, bityp amagufa akarushaho kumera neza.

 

Ni ubuhe buryo bwiza bwo kurya tungurusumu?

Tungurusumu zifasha umubiri cyane, ni iziriwe ari mbisi kubera ikinyabutabire, allicin, iyi irangirika iyo ihuye n’ubushyuhe nko mu gihe cyo guteka. Allicin niyo ifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri, kugabanya umvuduko udasanzwe w’amaraso, kubuza amaraso kuvura, kurwanya kanseri na mikorobe zindi.

 

Nyuma yo kuzitonora, ushobora kuzisekura, hanyuma ukabitereka byibuze iminota 15 mbere yo kuribwa. Kubitereka bituma allicin iboneka imeze neza kandi ku bwinshi ku mubiri

 

ikora neza, iyo uyiriye mu gifu nta kindi kintu kirimo.

 

Ibyo kwitondera

Ku bantu bafite ibibazo byo kuva cyane cg bari ku miti ituma amaraso avura, banza ubiganire na muganga wawe mbere yo kuba wazirya.

 

Tungurusumu ikunda gutera impumuro mbi, cg ikaba yatera ibindi bibazo ku bantu bayigiraho allergie. Mbere yo kuzirya ibi byose ugomba kubimenya.