PSG: Kylan Mbappe yatsinze Lionel Messi aba ari we wiharira page ya mbere mu binyamakuru

PSG: Kylan Mbappe yatsinze Lionel Messi aba ari we wiharira page ya mbere mu binyamakuru

Aug 30,2021

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ni bwo Lionel Messi yakinaga umukino we wa mbere muri PSG ikipe iheruka kumugura ubwo yahuraga na Reims.

Lionel Messi, Umunyarigentine w'imyaka 34, yabanje ku ntebe y'abasimbura yamazeho iminota 66 yose mbere y'uko yinjira mu kibuga mu mwambaro we urangwa na nimero ye nshya 30.

Ubwo yari atangiye kwishyushya ngo yinjire mu kibuga abafana benshi muri stade bamukomeye mu mashyi ndetse ubwo yinjiraga asimbuye incuti ye Neymar Jr, abatari bake baririmbye izina rye ibintu byatumye agaragaza akanyamuneza kenshi.

Messi yinjiye mu kibuga nyuma y'uko Kabuhariwe Mbappe yari yamaze gutsindira ikipe ya PSG ibitego 2. Nta kidasanzwe Messi yakoze n'ubwo yagerageje gukina neza gusa uretse imipira mike yatanze ntiyabashije kwinjira mu rubuga rw'amahina kenshi ndetse nta shoti na rimwe yateye mu izamu.

Umutoza Mauricio Pochettino yabwiye itangazamakuru ko uyu musore ataramenyerana n'ikipe neza ndetse ko ataragera mu bihe bye byiza. Yagize ati: "Aracyari kure cyane y'ibihe bye byiza gusa yitoje neza ku buryo mu byumweru bike biri imbere azaba ameze neza cyane. Dufite amashyushyu menshi yo kubona ibyiza azakora. Nishimiye cyane ko yakinnye umukino we wa mbere. Byari ingenzi kuri we. Yakinnye neza. Kuva yinjira mu kibuga abakinnyi bose bari batuje mu mutwe. Ni byiza ko yatangiranye n'intsinzi. Ni iby'agaciro kubona ukuntu abantu bari bamwishimiye hano atari abafana bacu gusa ahubwo bose muri rusange."

Kylian Mbappe yatsindiye ikipe ye ya PSG ibitego 2 mu mukino benshi batekereza ko ari uwa nyuma akiniye iyi kipe nyuma y'aho Real Madrid ihereye PSG umunsi ntarengwa wo kuba yafashe umwanzuro ari wo uyu wa mbere.

Real Madrid yiteguye gutanga miliyoni 160 z'amayero kugirango yegukane uyu rutahizamu w'imyaka 22 umaze gutsindira PSG ibitego 135 mu mikino 175 amaze kuyikinira.

Pochettino usa n'uwaryohewe n'ibitego bya Mbappe kuri uyu mugoroba yaciye amarenga ko PSG ititeguye kumurekura ngo ajye muri Real Madrid imwifuza.

Yagize ati: "Kylian ni umukinnyi wacu nkuko namye mbibabwira. Murabizi mu mupira w'amaguru no mu bushabitsi habamo amazimwe menshi. Ntekereza ko perezida wacu ndetse n'abayobozi b'ikipe babisobanuye bihagije ko akiri hano. Nishimiye cyane kuba mufite hano. Ni umwe muri beza isi ifite uyu munsi. Kuba turi kumwe na we hano ni umugisha ikomeye."

Lionel Messi yatumye Reims yinjiza agatubutse kuko yabashije kugurisha amatike arenga ibihumbi 20 ku mayero ibihumbi 6 imwe nyuma y'uko Lionel Messi yerekeje muri PSG mu gihe mbere yaho yari yagurishije amatike 6000 gusa.

BBC