RDC: Colonel Kasongo yishwe n’umurinzi we warashe ahubutse

RDC: Colonel Kasongo yishwe n’umurinzi we warashe ahubutse

Aug 30,2021

Colonel Polydor Kasongo Nzozi wari mu bayobozi bakuru babiri b’ishami rya Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryitwa LENI, yishwe n’umupolisi wamurindaga warashe ahubutse.

Col. Kasongo kuri uyu wa 29 Kanama 2021 yari kumwe n’umugore n’abana n’uyu murinzi mu modoka bavuye gusenga, mu Karere ka Ngaliema muri Kinshasa.

Igitangazamakuru Actualité kivuga ko imodoka barimo yasanze mu muhanda hari akavuyo k’ibinyabiziga, umurinzi arasohoka kugira ngo ashake inzira banyuramo, birangira arwanye n’umumotari, bibyara imvururu.

Umurinzi mu kwirwanaho, yagerageje kurasa kugira ngo abamotari batuze, arahubuka arasa ku modoka yabo, isasu rifata Col. Kasongo mu gatuza, ahita apfa.

Uyu murinzi yahise atabwa muri yombi, abamotari bateje imvururu bo bacitse.