Ukuri kose: Umwarimu byakekwaga ko yiyahuye kubera umukobwa bakundana yabonetse ari muzima mu rugo rwa Uwamahoro Sara usanzwe ari incuti ye
Nyuma y’inkuru imaze iminsi y’uko umwarimu witwa kwihangana Eric w’imyaka 29, wigisha muri GS Saint Dominique Savio de Nyanza mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke yaketsweho kwiyahura kubera kubengwa n’umwarimukazi Mukabugingo Naome wigisha muri GS Mukoma mu murenge wa Nyabitekeri muri aka karere , bigashingirwa ku rwandiko benshi bavuze ko rukura umutima yasize yandikiye Iradukunda Emmanuel babana mu icumbi ry’ishuri mbere y’uko amara iminsi 2 nta kanunu ke bigatangira guhwihwiswa ko yaba yiyahuye ,akaza kuboneka mu nzu y’umugore witwa Uwamahoro Sara usanzwe ari umubyaza ku kigo nderabuzima cya Gisakura, muri uyu murenge wa Bushekeri yahaishuye uko ibintu byagenze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Munezero Ivan, ni we watangaje iboneka rya Kwihangana aho yavuze ko nyuma y’iperereza ryimbitse byaje kumenyekana ko ari mu nzu y’uyu Uwamahoro Sara akaza kuhakurwa na ba DASSO akajyanwa ku biro by’akagari ka Buvungira mbere yo gucyurwa n’umuyobozi w’ishuri yigishaho n’abo bakorana, ibi byose Kwihangana Eric na we yabyemereye Bwiza dukesha iyi nkuru.
Kwihangana Eric yatangaje ko atigeze atekereza kwiyahura ko n’ibaruwa yanditse yayitewe n’ubwumvikane buke yagiranye n’uwo biteguraga kurushinga, bakaba ngo bari bamaze iminsi hari byinshi badahuza, icyamushegeshe cyane akaba ngo ari amafaranga y’inkwano iwabo w’umukobwa bazamuraga buri kanya bahindura amagambo ku byo babaga bumvikanye.
Bikaba hari ayo yari yamaze guha umukobwa bahinduye ubufasha akayoberwa ibyo ari byo, rurangiza iba umusore w’ inshuti ye wamusuye aje kumwereka Fiyanse abwiye uyu mukunzi we ko hari abamusuye abyakira nabi cyane bigera n’aho avuga ko iby’ubukwe n’urukundo abivuyemo, Kwihangana ngo abona aho kugira ngo itariki yo kusezerana mu murenge izagere abo yatumiye babone ntagiye, yazagera adahari bikaba ari byo biba inkuru kuruta kubasebera imbere.
Ati ’’Natekereje ukuntu itariki 3 Nzeri yo gusezerana mu murenge izagera abo natumiye bose bazi ko mfite ubukwe ntibube kuko umukobwa yari yampakaniye nyuma yo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe kwabayeho,numva cyaba ari igisebo gikabije, ibyiza nashaka aho mba nihishe atari ukwiyahura,nandika ibaruwa ikubiyemo ibyo nanjye naje kubona nyuma ko bigayitse ntanatekerezaga ko ntanavuga nanjye nyisomye mu kinyamakuru cyanyu maze gushyira ubwenge ku gihe,ariko kwiyahura byo sinabiteganyaga, kandi si jye wa mbere ubenzwe.’’
Avuga ko imenyana rye n’umukunzi we ryatangiriye ku rubuga rwa Whatsapp rwashyizweho n’abarimu bari batangiye akazi vuba mu karere ka Nyamasheke ari bashyashya ngo bajye bahanahana amakuru,kuko nyuma yo kurangiriza rimwe kaminuza aho umukobwa yize uburezi I Rukara undi akabwiga muri KIE bakarangiza mu mpera za 2019, kuri 13 Mutarama, 2020 bombi bahawe akazi ko kwigisha bataziranye,kimwe n’abandi bakabonye icyo gihe,hashize icyumweru hashyirwaho urwo rubuga rwa whatsapp ruhuza abari batangiye akazi ari bashya bose, na bo barwisangaho, uko baganira bo bakajya bacishamo bakaganira ukwabo ibyo benshi bita mu gikari,baza kuhamenyanira,mu kwa 2 uwo mwaka binjira mu rukundo, cyane ko muri uko kuganira baje gusanga baranize ku bigo byegeranye mu yisumbuye,aho umusore yize muri IJW Kibogora itaraseswa,akaharangiriza muri 2013,umukobwa na we yiga muri GSFAK ( Kibogora) aharangiriza muri 2014.
Ati ’’Icyorezo cya COVID -19 cyaje turi mu rukundo rushyushye ariko tutarabonana amaso ku yandi,ntawe uzi undi, turataha,tugarutse mu kazi mu kwa 11 uwo mwaka dusanga kurebana mu maso ari ngombwa turahura turabinoza, muri Gicurasi uyu mwaka njya kumwereka umuryango mbona byose bimeze neza.’’
Ku bivugwa ko yamuhaye amafaranga 400.000 by’inkwano, yagize ati ’’Inkwano yo narayimuhaye rwose na we ntiyayihakana, ariko si 400.000 nk’uko byavuzwe, ahubwo naje kumusaba kunjyana iwabo ngo nanjye bambone arabyanga, ahubwo ampa uwo yambwiye ngo ni se kuko kugeza n’ubu nta wo mu muryango we n’umwe nzi, tuganira ku nkwano twemeranya amafaranga 500.000.
Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko tuva iwacu umukobwa muha amafaranga 300.000 ngo ayabampere,andi 200.000 asigaye numvaga nzayajyana mu gusaba no gukwa,kuko uwagombaga kunsabira yari yambwiye ko nta we ujya gusaba ngo agende imbokoboko, iyo atabimbwira atyo mba narayamuhaye yose kuko numvana nta kibazo kirimo kubera icyizere cy’umukunzi.’’
Avuga ko byari bigeze ahashyushye kuko umukobwa usanzwe asengera mu itorero Méthodiste Libre I Kibogora yemeye kumuhindurira ajya muri ADEPR umusore yasengeraga,aranakirwa muri ADEPR Nyakarenzo muri Rusizi nk’abiteguraga ubukwe, ariko umukobwa ngo amaze gushyikira ayo mafaranga yahinduye imico.
Ati ’’Nkimara kuyamuha ni bwo natangiye kubona ibintu bihinduka ahindura imico,namubwira ngo duhure tuganire akambwira ngo kuganira kuri telefoni birahagije,nibaza ukuntu telefoni yonyine izategura ubukwe bikanyobera, kuva nayamuha mu kwa 5 kugeza uyu munsi tuvugana kuri telefoni gusa, ntiturongera kubonana amaso ku yandi.’’
Yarakomeje ati ’’Maze icyumweru kimwe gusa nyamuhaye yambwiye ko iwabo bayamwatse ngo bayubakishe kuko bari bafite inzu y’amategura, ngo bashaka kuyishyiraho amabati kandi izajyaho amabati 70, bityo inkwano y’amafaranga 500.000 gusa ikaba itayuzuza, ko basaza be bamubwiye ko nintuzuza amafaranga 800.000 nta wo mu muryango we uzirirwa amuherekeza mu bukwe,akanambwira ko kugera iwabo bidashoboka atabona aho anyakirira bari kubaka.
Byageze aho ambwira ko iwabo bamuhakaniye neza,ko niba ntujuje amafaranga 800.000 batazabutaha, nibaza iryo ciririkanya nk’iry’ugura itungo riranyobera ariko ndatuza, ambwira ko banze kuva ku izima twemeranya gushaka abandi bazamusinyira ndanababona, twemeranywa kwandikisha amasezeramo mu murenge tukazasezerana ku wa 27 Kanama, maze kwandikisha amasezerano mbimubwiye aravuga ngo ninsubireyo mpinduze itariki ,kuri iyo ntiyiteguye.’’
Avuga ko iyo tariki yagize amahirwe ku murenge bakamubwira ko abagomba kumusezeranya batazaboneka, ko bigiye ku wa 3 Nzeri,yibwira ko umukobwa noneho yishima,abimukojeje umukobwa avuga ko na bwo ari vuba cyane atiteguye,ko atava iwabo iyo nzu ituzuye,umusore amubwiye ko bazayuzuriza rimwe n’iy’iwabo yari yatangiye gusana igihe bazaba babana,umukobwa abitera ishoti.
Ati ’’icyanshenguye umutima cyane, ni uko twari twemeranije mbere ko n’iyo ababyeyi be bamunaniza bitatubuza gusezerana kuko n’ubundi atari bo bazatwubakira, twiyemeza kwitegura igihe hasohoka amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 yemerera ubukwe kuba twahita dusezerana ku murenge no mu rusengero tukabyihutisha ,umwaka utaha w’amashuri ukazatangira tubana, n’ikoti nari nararidodesheje rishyashya ndaribika rwose n’ubu sindarikoza ku mubiri, imirimo yo gusana inzu y’iwacu ndayihagarika ngo ndatanga inkwano, nkomeza kubona ayo mananiza yose kugeza ubwo kwihangana binaniye niyemeza gukora ibyo nakoze.’’
Yarakomeje ati’ ’ Icyabirangije byose rero ni umwarimu w’umusore mugenzi wanjye wansuye aje kunyereka Fiyanse we mubwiye ko nasuwe biramurakaza cyane nibaza ibyo ari byo biranyobera,cyane ko atari undi mukobwa wari wansuye ngo abe ari byo bimurakaza, kuko nari mubwiye ko nabahaye icyumba cyanjye ngo babe baganiriramo nanjye mba nduhukiye mu cya mugenzi wanjye, arababara ngo baganirira mu buriri bwanjye kuki bagiye muri Hoteli, jye numvaga nta kibazo mbibonamo, arambwira ngo kubera izo mpamvu n’iby’ubukwe abivuyemo, bitangira bityo.’’
Avuga ko kuva ku cyumweru ku wa 22 Kanama abo bakundana bandi bamusura kugeza ku wa 2 mugitondo ku wa 24 Kanama yari akibivuganaho n’umukobwa yarahiye ngo amuhaye rugali azishakire undi, saa mbiri n’iminota 19 umukobwa avuga ko kuvugana byarangiye, ngo ni umuriro wari ushize muri telefoni ye, ntiyongera kuwushyiramo kuko yari yanahuye n’ikibazo inkuba ikubita mu icumbi ryabo ibikoresho bye n’ibyamugenzi we byari bicometse birashya,birimo radiyo zabo bombi, sharijeri n’ibindi, uwo munsi ajya gushaka amafaranga ngo arebe aho aba yigiriye arayabura,bikomeza kumubera ibibazo.
Ati ’’Nakomeje kumva ibitekerezo bindenga na radiyo yampuzaga inkuba yayikubise, telefoni umuriro washizemo sinashyiramo undi, uwo nari ngiye kuguza amafaranga numvaga nifuza ngo njye kwa mukuru wanjye I Kigali nzagaruke nje mu kazi itariki y’ubukwe yararenze aho gusebera ino, ndamubura, ntira umuntu telefoni nshyiramo simukadi ngo nguze kuri SACCO ya Bushekeri umushahara nuza baziyishyure ( Découvert), ndibeshya,aho nagombaga gushyira umubare w’amafaranga mpashyira uw’ibanga kubera ko numvaga nacanganyikiwe mu mutwe,nsanga nahawe atarenga 5.000 kandi ntaguza kabiri, mbura uko ngira, ni bwo nagiye ku nshuti yanjye Uwamahoro Sarah kumuguza no kuharuhikira gato, ndi yo numva ngo ndi gushakishwa, ni uko bankuye mu nzu ye.’’
Ku cyatumye ajya kwa Sara avuga ko kuba ari inshuti y’uwo Sara yumva nta cyo byatwara urugo rwe na Naome, cyane ko nubwo uwo Sara nta mugabo babana, afite umwana yabyaranye n’umusore wamuteye inda, ko nta kindi we bapanga bitamusenyera. Avuga ko kugeza ubu ari mu gihirahiro atazi niba afite ubukwe,niba iby’urugo bikomeje,niba umukunzi we bakiri kumwe, byose bikamuyobera.
Abajijwe ibyo yakoze byo kwandika iriya baruwa,nk’umurezi niba nta gaciro yumva byaramutesheje no mu bo bakorana cyangwa abana yigisha, ati ’’ Guseba ko narasebye byararangiye kandi sinaba nkibigaruye, ndemera n’uruhare rwanjye mu gukora ibisebeje gutyo,ariko ibi byaba ku muntu wese.
Uretse na Mwarimu na Minisitiri byamubaho, ahubwo binsigiye isomo rikomeye nakwigisha abana , ndasaba umukunzi wanjye kunkura mu gihirahiro akambwira uko ibintu bihagaze, nkanaboneraho kubwira abahura n’ibibazo bagatekereza kwiyahura ko baba batareba kure kuko nyuma yabyo ubuzima bukomeza, iyo nshaka kwiyahura mba nariyahuye kera kuko nahuye n’ibirenze ibiri kumbaho uyu munsi, si bwo rero natekereza kwiyahura,gusa ibyo nakoze ndemera ko bigayitse,ari amakosa nasabira imbabazi n’umuryango nyarwanda wose.’’
Kubyerekeranye no kumenya niba azishyuza amafaranga ye ati ’’Ni uburenganzira bwabo kuyampa cyangwa bakayareka,nta ngufu nzashyiramo, niyumva yavuye mu rukundo,akumva hari umutima umucira urubanza ku mafaranga yanjye yayanyishyura cyangwa niba yumva ari ubufasha namuhaye,azakore icyo ashaka,ntacyo bimbwiye.’’
Eric avuga ko umukunzi we aramutse yemeye ko babana yumva yamubera umugabo mwiza na cyane ko akimukunda gusa ngo ibyo kumuca ku ncuti byo yumva bitashoboka kuko n'ubusanzwe urugo ari urugendwa.
Yanasabye ababyeyi kutivanga mu nkundo z’abana kuko ibimubaho abona hari n’uruhare rw’ababyeyi b’umukobwa,no kuba baherukana amaso ku yandi mu kwa 5 ajya kumwerekana iwabo kandi umwe adatuye kure y’undi kuva aho umwe ari kugera aho undi atuye ari amafaranga 500 gusa ku modoka nyamara bakavugana kuri telefoni gusa umukobwa yanga ko bahura ntamubwire n’impamvu na byo abyibazaho,ari yo mpamvu asaba umukunzi we umwanzuro wihuse kuri ibi byose.
Sara abakojijwe ibya Eric wafatiwe mu rugo rwe yagize ati: ’’Ndamuzi ni inshuti yanjye. Nta mugabo ngira kandi kuba wenyine birababaza, kuba yaba inshuti yanjye rero numva nta kibazo. Umukunzi we simuzi na we ntanzi ariko uwo mukobwa nakomeza ibyo arimo bizamushwanisha n’aabasore benshi kuko umusore wese aho ari abakobwa baba bamureba. N’abamaranye imyaka 30 baratandukana nkanswe urutaranashingwa.’’
Abajijwe impamvu yumva uyu musore yaraje iwe mu bihe nka biriya, ati ’’Ni ho yatekereje kuko mwemerera ko aharuhikira kandi mbishoboye kandi na we abona koko ari ho yaruhikira. Yaraje asanga nagiye ku kazi, mbwira abana bamuha aho aruhukira kuko iwanjye aho yaruhukira hose ntacyo bintwaye. Yararuhutse rero, ahubwo icyambabaje ni uko nasanze bamutwaye ntamuganirije kuko n’abandi bose bafite ibibazo bangannye bakeneye kuganirizwa ndabaganiriza bigakunda.
Ikindi kuba muri iriya baruwa yaranshyizemo si ibyizanye gusa bifite impamvu, Eric ni inshuti yanjye, ni umwana mwiza, sinamwicira ubukwe ahubwo nibatubwire dukenyere tubutahe. Atabanye n’uriya agashaka ko tubana abimbwiye sinabyanga kuko nta mugabo wundi mfite, gusa uwo mushinga ntawo turagirana kandi ubukwe bwe yarabumbwiye ndabuzi sinanabwica.’’
Yunzemo ati ’’Nibatekereze ku bintu byabo neza bareke kwiha rubanda, barebe ingingo bahuriyeho, izo badahuriraho baziganire byimbitse kuko na zo zirahari, nibabona bidashoboka bareke imikino nk’iy’abana. Kuva yava iwanjye ntiturongera kubonana amaso ku yandi icyakora turandikirana bisanzwe, avuga ko ubukwe bugihari reka tubutegereze tuzabutahe,ariko ntacyo mfuye na we sinavuga ko yareka kuba inshuti yanjye kuko ni inshuti y’umumaro.’’