Gisozi: Ikamyo yagwiriye inzu abantu 2 bahasiga ubuzima

Gisozi: Ikamyo yagwiriye inzu abantu 2 bahasiga ubuzima

Aug 31,2021

Mu gicuku cyo kuri uyu wa 31 Kanama 2021, saa munani z’ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, hepfo gato y’Ibiro by’Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z’umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.

 

Inzu z’uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware mu ikorosi riri hepfo y’Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

 

Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu ikomeretse n’abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D’Amour.

 

Inzu zasenyutse zari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n’inyama (Boucherie y’uwitwa Nshimiyimana Alexandre).

 

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yari yikoreye ibiti, ifite icyapa (plaque) RAC 562 Z.

 

Abaturage bayibonye bavuga ko umushoferi hamwe n’abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.

 

Uwitwa Mugisha Oscar ucuruza muri Boucherie ya Nshimiyimana avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

 

Mugisha n’abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

 

Umwe yagize ati "Hari saa munani na 16 z’ijoro,turaza dusanga abantu bapfuye,imodoka yaguye hariya,tujya gushaka abantu ngo tubakuremo.Twabanje gukuramo abana dusanga ni bazima ariko dusanga umumama yapfuye.

 

Yari umuturanyi wacu,turarababaye.Turasaba leta gushyira dodani muri uyu muhanda kugira ngo nibura impanuka zigabanuke."

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yemeza ko abantu bapfuye ari Mukeshimana Yvonne na Nkurikiyimfura wari umuzamu we.

 

Source: KT RADIO