Musanze: Umugabo Yishwe n’abagizi ba nabi bamuteze avuye guhahira umuryango

Musanze: Umugabo Yishwe n’abagizi ba nabi bamuteze avuye guhahira umuryango

Aug 31,2021

Umurambo w’uwitwa Hakuzimana Emmanuel w’imyaka 53 wari uzwi ku izina rya Kalinda wabonetse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo mu Kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Karema, nyuma yo kwicwa avuye gukorera amafaranga i Rubavu.

 

Nyakwigendera Hakuzimana asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo mu Kagari ka Rukondo mu Mudugudu wa Kimpundu ariko akaba yari akunze kujya gukorera amafaranga i Rubavu kugira ngo ateze imbere umuryango we.

 

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko bwo yavaga mu kazi yari amazemo iminsi mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yari kumwe na mugenzi we witwa Ndimurwango Samson w’imyaka 48 y’amavuko na we wari uvuye gupagasa, bageze muri Santere ya Byangabo bava mu modoka babanza guca ahantu banywa inzoga ariko bigeze saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba baratahana.

 

Ngo bageze mu nzira bahuye n’insoresore eshatu zitaramenyekana zirabatangira zitangira kubakubita zishaka kubambura, maze nyakwigendera abwira mugenzi we bari kumwe ngo niyiruke kuko yagaragazaga intege nke we akomeza guhangana nabo ari naho bamutsinze bakamujugunya mu mukingo uri hafi aho naho Samson we yiruka atabaza ariko ntihagira ubatabara nk’uko yabyivugiye mu iperereza ry’ibanze.

 

Ndimurwango kandi avuga ko icyatumye akomeza akajya iwe, ari uko yageze imbere agategereza Nyakwigendera akamubura, agakeka ko yanyuze indi nzira cyangwa akaba yahise ajya kwa sebukwe utuye hafi y’aho babatangiriye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu kabereyemo ubu bwicanyi, Ntacyumpenze Emmanuel yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo akorerwe ibizamini bizagaragaza icyamwishe.

 

Yagize ati “Bari bavuye gupagasa i Rubavu kubera ko bavira mu modoka mu Byangabo, babanje kuhanywa inzoga batashye nibwo bahuye n’izo nsoresore zitangira kubakubita zishaka kubambura, ubu RIB n’izindi nzego zirahari ziri kubikurikira kugira ngo amakuru yimbitse amenyekane."

 

Nyakwigendera Hakuzimana Emmanuel asize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.

 

Inkuru ya IGIHE