Amerika yakuye umusirikare wayo wa nyuma muri Afghanistan. Reba icyo bakoreye ibikoresho byabo bya gisirikare basize ku kibuga cy'indege

Amerika yakuye umusirikare wayo wa nyuma muri Afghanistan. Reba icyo bakoreye ibikoresho byabo bya gisirikare basize ku kibuga cy'indege

Aug 31,2021

Igisirikare cya Amerika cyasize kiborotse ibikoresho bya gisirikare birimo indege n’imodoka z’intambara cyasize muri Afghanistan ku buryo bitakongera gukoreshwa mbere yo kuhavana abasirikare bacyo ba nyuma bari basigaye ku butaka bw’iki gihugu kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Kanama 2021.

. Amerika yasoje intambara yayo muri Afganistan yari imaze imyaka 20

. Ingabo za Amerika zasize zifunze ibimodoka n'indege za gisirikare 

 

Indege ya nyuma y’Igisirikare cya Amerika yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Hamid Karzai cya Kabul bishyira akadomo ku ntambara cyari kimazemo imyaka 20 muri Afghanistan nk’uko byatangajwe na Gen. Kenneth F. McKenzie ukuriye ubuyobozi bukuru bw’ingabo (US. CENTCOM).

Ubwo yabazwaga ku bikoresho bya gisirikare byasigaye inyuma ku kibuga cy’indege, yavuze ko bimwe babifunze ku bushake kugirango bitazongera gukoreshwa nk’uko CENTCOM yabitangarije Business Insider.

Ibikoresho birimo imbunda zihagarika ibisasu bya rokete na bombe (C-RAM) byanakoreshejwe mu guhagarika igitero cya rokete cyo kuri uyu wa mbere byagumishijwe online kugeza ku munota wa nyuma bihita bikurwaho.

Gen. McKenzie yavuze ko mu bikoresho batesheje ubushobozi bwo gukoreshwa harimo imodoka zigera muri 70 zidaturitswa na za mine kandi zikoreshwa mu kwikingira ibico (ambush) zizwi nka MRAP, imodoka z’imitamenwa 27 zo mu bwoko bwa Humvees ndetse n’indege 73.

Gen. McKenzie ati “ Ntibizongera gushobora gukoreshwa n’uwo ari we wese ukundi,” N’Abatalibani bigaruriye igihugu ngo ntibazabasha kongera gukoresha ibi bikoresho.<br data-class='autobr' />

McKenzie yongeyeho ko ariko hari ibindi bikoresho byasizwe ari bizima byifashishwa ku kibuga cy’indege kugirango kizabashe gusubukura imirimo vuba bishoboka.