Burundi: Umukobwa yiyemeje guharikanwa na nyina nyuma y'uko abateranyije ubundi akifunga uyu musore wari kuba umukwe we

Burundi: Umukobwa yiyemeje guharikanwa na nyina nyuma y'uko abateranyije ubundi akifunga uyu musore wari kuba umukwe we

Aug 31,2021

Urukundo rugana aho rushatse, bibaho ko umusore atereta umukobwa na Nyina, cyangwa se agatereta umwe undi akaziraho bikaba byafata indi ntera. Umukobwa wo mu gihugu cy'u Burundi ari mu gihirahiro, nyuma y’aho Nyina umubyara ashakanye n'umusore biteguraga kurushinga kuko yamurangayeho.

 

Umuhanzi Akimana Espoir uzwi ku izina rya Akes Don  uzwi mu Burundi, yakoze ibyo benshi bise amahano yiyegurira uwari kuba Nyirabukwe, nyuma yo kubona ko umukobwa we ashaka kumwanga nk'uko ikinyamakuru Jimberemagazine kibitangaza. Ni inkuru ibabaje kandi inasekeje mu bundi buryo, cyane iyo umaze kumva uburyo baje gushyingiranwa.

 

Akes Don amakuru avuga ko yashakanye n'uwari kuba Nyirabukwe 

Umukobwa witwa Nelly yakundanaga na Akes Don , urukundo rwarakomeye karahava, baza gufata umwanzuro wo kubana , ariko nyina wa Nelly yashakaga ko umukobwa we yakwanga uyu musore. Imiryango yarateranye, babuza uyu mukobwa kuba umugore wa Akes ngo kuko ari umuhanzi kandi abahanzi batubaka ingo ngo zihame rimwe na rimwe. Umukobwa yumviye umubyeyi we, ahitamo ‘kwanga urunuka’ uyu musore.

 

Nyina wa Nelly yahisemo kubana n'umusore wari warigaruriye umukobwa we

 

Nyina wa  Nelly, yakundaga uyu musore, akumva yamwitwarira aho kugira ngo umukobwa we amwegukane. Amaze kubateranya bigakunda, yahise yadukira umusore barakundana, birangira urukundo ruganje mu mitima, batangira kubana mu ibanga. Umukobwa we ntabasha kubyumva uburyo nyina yamwangishije umukunzi we naho aramushaka, akavuga ko atabyihanganira, ko bagomba kuba abagore bose ba Akes kuko atamwanze bimuvuye ku mutima, ahubwo ari nyina wamushutse.

 

 

Nelly ntiyiyumvisha uburyo nyina yamutwariye umukunzi

Mu gahinda kenshi, agira ati: "Akes Don amenye ko azadutunga turi abagore babiri. Ni umugabo wanje kandi ndamukunda cyane sinamuheba , yitegure ko azadukunda twese"