Birababaje: Umugore w'imyaka 20 yabyaye umwana ufite isura y'umukecuru rukukuri

Birababaje: Umugore w'imyaka 20 yabyaye umwana ufite isura y'umukecuru rukukuri

Sep 01,2021

Umuntu wese aba agomba kwakira icyo Imana imuhaye kuko hari impamvu biba bibaye, ariyo mpamvu 'Inda ibyara Mweru na Muhima' nk'uko umugore wo muri Afrika y'Epfo yibarutse umwana w'umukobwa ugaragara nk'umukecuru rukukuri .

 

. Yibarutse umukecuru rukukuri

 

Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Sabcnews na Correctng, bivuga ko uyu mwana yavutse atangaje mu isura. Yavutse ameze nk'umukecuru neza neza, n'iminkanyari nk'ugeze mu zabukuru. Kuvuka umwana afite isura ishaje, ubushakashatsi bwerekana ko ari uburwayi bukomeye umwana ahura nabwo ari mu nda ya nyina,  bityo akavuka ubona ko akuze bishoboka.

 

Uyu mwana , yavukanye uburwayi budasanzwe buzwi nka Progeria, butera abana gusaza vuba. Progeria, izwi kandi ku izina rya syndrome ya Hutchinson-Gilford (HGPS). Ni indwara igenda itera indwara iterwa na mutation (impinduka) muri gene ya lamin (LMNA). 

 

Uyu mugore  w'imyaka 20 ukomoka muri Libode mu Burasirazuba bwa Cape , ntabwo ariwe bibayeho wenyine kuko mu buhinde hakunze kumvikana ubu burwayi bufata abana bakivuka. Abagore  barimo nyirakuru w'umwana babonye ko uruhinja rwerekanye ibimenyetso bitandukanye n'abana benshi.  Nyirakuru . Ati: “Igihe Nyina yari mu bubabare, twahamagaye ambulance ariko byatwaye igihe kirekire, yabyariye hano mu rugo. Ariko kubyara byaragoranye, maze dushakisha imodoka yo kumujyana mu bitaro. Umukobwa wanjye akibyara, yabyaye umukecuru, twumiwe kuko ntakundi byari kugenda twabwiwe ko afite ubumuga".

 

Twavuga ko mu gihe hari umubyeyi wibarutse umwana ufite ubumuga ubwo aribo bwose, abantu baba bagomba kumuba hafi no kumwigisha ko byose bitangwa n'Imana, kandi bibaho bikihanganirwa , kandi ugakunda uwo ubyaye uko yaba asa kose kuko aba ari umuntu.