Mozambique: Ingabo za Botswana zoherejwe muri iki gihugu zibereye mu biruhuko mu gihe RDF irimo gukora akazi kose
Nyuma y'ukwezi kumwe ingabo za SADC zoherejwe muri Mozambique gufasha iz'iki gihugu gukubita incuro intagondwa za IS, Ingabo zavuye muri Botswana ngo zaba ziri kwiryohereza mu gisa n'ikiruhuko cyazitunguye.
. Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zigaruriye ibirindiro by'inyeshyamba
. Ingabo za Botswana zabuze icyo gukora muri Cabo Delgado
Amakuru aturuka i Cabo Delgado ihereye mu majyaruguru ya Mozambique avuga ko izi ngabo za BDF nta mukoro n'umwe zirahabwa mu gihe ibikorwa byinshi birangajwe imbere n'ingabo z'u Rwanda RDF.
Nk'uko uwatanze amakuru yabivuze ngo ingabo za BDF zimara umunsi wose zikora ubusa. Yagize ati: "Hari n'ababoneyeho akanya ko kwinezeza muri ibi biruhuko bidasanzwe maze batangira kugenda basura ibice byiza byo ku mucanga mu mpuzankano zabo"
Ubwo umuvugizi wazo yabazwaga uko byifashe muri aka gace yavuze ko BDF itatangaza ibijyanye n'ibikorwa bya gisirikare bibera i Cabo kuko ngo bishobora kubibangamira.
Hagati aho Minisitiri w'imari muri Botswana aherutse gutangariza inteko mu cyumweru gishize ko izi ngabo zabo 296 zoherejwe muri Mozambique zizakenera miliyoni 204 z'amapula ni ukuvuga asaga miliyari 18 z'amanyarwanda kugirango zisohoze ubutumwa bwazo.
SRC: thevoicebw.com