Umukobwa wavuganye na Jay Polly bwa nyuma yamusezeyeho ntiyabimenya. Dore amagambo ya nyuma bavuganye

Umukobwa wavuganye na Jay Polly bwa nyuma yamusezeyeho ntiyabimenya. Dore amagambo ya nyuma bavuganye

Sep 04,2021

Umwe mu bakobwa bakunze kugaragara mu ndirimbo za Tuyishime Joshua (Jay Polly) witwa Aline yavuze ko ubwo yari aheruka kuvugana na we kuwa Mbere, yari yamubwiye ko agiye gutaha, ko abona ibintu bigiye gutungana.

 

. Jay Polly yabwiye Aline ko agiye gutaha gusa ntiyari azi ko agiye gupfa

. Aline uri mu bavuganye na Jay Polly bwa nyuma yahishuye uburyo yamusezeyeho mu marenga

 

Aline uri mu mashusho y'indirimbo Akanyarirajisho, yavuze ko ari mu bantu bavuganye na Jay Polly bwa nyuma amubwira ko agiye gutaha ariko atari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

Aline mu kiganiro na Isimbi, yavuze ko " Kuwa Mbere w’iki cyumweru yavuganye na Jay Polly bamaze imyaka 10 baziranye ariko atari azi ko ari bwo bwa nyuma bavuganye kuko yatunguwe no kubyuka ku wa Kane yakirizwa inkuru y’uko yaraye apfuye ku wa Gatatu."

Jay Polly ngo bavuganaga yifitiye icyizere amubwira ko bigiye gutungana agataha, gusa ngo ntabwo yari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo. Ati " Narabyutse nsanga bambuze ariko sinamenya uwo ari we, bongera kumpamagara numva ni Joshua, arambwira ngo ngiye kuza ibyange ndabona bigeye kugera ku musozo ariko sinari nziko agiye kuza muri buno buryo, yumvaga ko agomba gutaha kuko iminsi 30 yari yararangiye, hanyuma koko yatashye."

Yakomeje agira ati " Urumva yavugaga ko ngo ubutabera buzakora akazi kabwo, we yumvaga ko arengana wenda kuko yanavuze ko urumogi atari urwe ari urwo bazanye iwe, ko urwo bamusanzemo ari urwa kera, ariko na none ubutabera nicyo bumaze bugomba kubanza gutohoza neza niba ari byo cyangwa atari byo, tuganira bisanzwe ambwira ngo ava muri siporo akanywa icyayi, ubuzima bugakomeza."

Avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje ari uko kuva Jay Polly yafungwa muri Mata 2021 atigeze agira amahirwe yo kumusura bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, inshuro zose yagerageje byaranze.

Kimwe mu bintu atazibagirwa kuri uyu muraperi ni uko akibyara imfura ye y’umukobwa, yigeze kumwoherereza amafaranga ibihumbi 35 ngo agure amata. Ati " Ndibuka nkibyara umukobwa wanjye w’imfura ndi kwa Nyirinkwaya, mvuye mu cyumba nabyariyemo, yanyoherereje ibihumbi 35 ngo ugure amata’’.

Ku ngingo yo kuba hari abafata Jay Polly nk'umunyamafuti kubera ibibazo yahoragamo, Aline yagize ati " Hari ukuntu Jay Polly yari ameze bitandukanye n’uko abantu bamufata, yego ushobora kugira umwana uhora agwa mu makosa atari uko yakunaniye ariko kubera amahirwe make agahora mu makosa bitamuturutseho ahubwo ari nk’umwaku, ku bantu bamuzi bazi ko atandukanye n’ukuntu yavugwaga’’.

 

. Urwego rw'imfungwa n'abagororwa(RCS) rwatangaje icyavuye mu iperereza ryibanze ku kishe umuhanzi Jay Polly

. Amafoto y'urwibutso ya Joe Habineza na Jay Polly bagendeye rimwe

 

Ngo yari yaramaze gukura ubu gahunda yari afite hari ejo hazaza he, yateguraga uburyo yazareramo abana be babiri yabyaye.

Yahishuye ko mu ndirimbo Akanyarirajisho y’uyu muhanzi yagiyemo yamwishuye ibihumbi 300, yumvaga ari amafaranga cyane kuri we wari ufite imyaka 19 icyo gihe.

Uretse iyi ndirimbo ‘Akanyarirajisho’ Aline yagaragayemo, yanagaragaye mu ndirimbo 2 Dream Boys yakoranye na Jay Polly, Mpamariza Ukuri na Mumutashye.

Jay Polly byatangajwe ko yitabye Imana kuwa Gatatu w'iki cyumweru. RCS yavuze ko yazize ibyo yanyoye ubwo yari muri gereza gusa ngo hatangiye iperereza ku rupfu rw'uyu muraperi wari ufite imyaka 33.

Tags: