Cristiano Ronaldo yaciye agahigo katumye yandikwa mu gitabo cy'abanyabigwi - Guiness world record - AMAFOTO

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo katumye yandikwa mu gitabo cy'abanyabigwi - Guiness world record - AMAFOTO

Sep 04,2021

“Ubwo namumenyaga mu 2003, yari umwana muto utanga icyizere mu mupira w’amaguru ndetse nabonaga atangaje cyane ugereranyije n’abo nabonye, bidatinze yabaye umunya-Portugal wa mbere usinyiye Manchester United, none ubu niwe uyoboye abandi ku Isi mu guitsinda ibitego byinshi” Sir Alex Ferguson wazanye bwa mbere Cristiano i Old Traford.

 

. Cristiano Ronaldo yanditswe mu gitabo cy'abanyabigwi nyuma yo guca akandi gahigo - Guiness de records

. Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere utsindiye ikipe y'igihugu cye ibitego byinshi kurusha abandi ku isi

. Cristiano Ronaldo yasubiye muri Manchester United

. Cristiano Ronald yasubijwe numero ye 7 yambuwe Cavani

 

Tariki ya 01 Nzeri 2021, Cristiano yatsindiye Portugal ibitego bibiri byaje bikenewe cyane mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi bahura na Ireland, yuzuza ibitego 111, bituma ahita aba umukinnyi wa mbere ku Isi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi akuyeho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran banganyaga ibitego 109.

 

Uyu mukino wabereye kuri Algarve Stadium wabaye uw’amateka akomeye kuri uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, kubera ko ibitego 111 amaze gutsindira Portugal, ari we wenyine ku Isi umaze gutsindira igihugu cye ibitego byinshi.

 

Gukora aya mateka akomeye muri ruhago, byatumye ashyirwa mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi (Guinness World Record) ndetse anahabwa Certificat.

 

. Dore ibintu 5 bitangaje Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahuriyeho n'ubwo abantu babafata nk'abakinnyi bahanganye

. Reba ifoto ya Messi ikoze amateka kuri Instagram igakuraho agahigo k'iya Cristiano Ronaldo

. Cristiano Ronaldo yanze kubanza mu kibuga mu mukino Juventus yanganyirijemo 2-2

. Ubwiza bw'indege yihariye(Private jet) ya Cristiano Ronaldo agendamo mu biruhuko. AMAFOTO

 

Cristiano kandi niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League, aho amaze gutsinda 134, ndetse akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa mu mwaka umwe w’imikino aho yatsinze 17, akaba anayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi i Burayi mu mikino Y’ibihugu itegurwa na UEFA, aho amaze gutsinda 23.

 

Uyu mukinnyi ufatwa nk’igitangaza mu mupira w’amaguru, yibitseho uduhigo twinshi, ndetse akaba ari nawe cyamamare gikurikirwa n’abarenga miliyoni 200 kuri Instagram.

 

Cristiano watangiriye umwuga wo gukina umupira w’amaguru muri Sporting CP ku myaka 12 y’amavuko, ubu niwe uyoboye abandi bakinnyi ku Isi mu gutsinda ibitego byinshi.

 

Mbere yo gushyirwa mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi, uyu mukinnyi wegukanye imipira itanu ya zahabu yaherukaga gutangazwa nk’umukinnyi w’ikinyejana.

 

Cristiano ayoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsindira amakipe y’ibihugu byabo:

 

111 CRISTIANO Ronaldo

109 Ali Daei

89 Mokhtar Dahari

84 Ferenc Puskas

79 Godfrey Chitalu

78 Hussein Saeed

77 Pelé

76 Lionel Messi

Cristiano yahawe Certificat ya Guiness World Record

Cristiano yanditswe mu gitabo cy'abanyabigwi ku Isi

Cristiano niwe uyoboye abandi gutsinda ibitego byinshi ku Isi