Abanyeshuri 3 baziritswe ku giti bazira gukererwa ku ishuri bakomeje kuvugisha abatari bake

Abanyeshuri 3 baziritswe ku giti bazira gukererwa ku ishuri bakomeje kuvugisha abatari bake

Sep 04,2021

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amafoto y'abanyeshyuri 3 bahawe igihano kidakwiye , babazirika ku giti bahambiranije kubera ko bakererewe mu ishuri, ibyatumye inzego zitandukanye zo muri kenya ahabereye ibi batabivugaho rumwe.

 

Itsinda ry’ibigo byinshi ryategetse ibiro by’umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha (DCI) gutangiza iperereza ku kibazo cy’abarimu babiri bakuru b’ishuri rya Laikipia West muri Kenya bavuga ko bahambiriye abanyeshuri batatu ku giti nkigihano nk'uko Televiziyo ya Citizen Tv yo muri Kenya yatangaje.

 

Itsinda ryayobowe na komiseri wungirije wa Nyahururu, Moses Muroki, ku wa gatatu yumvise abarimu n’abanyeshuri batanga ibisobanuro ku byabaye ku wa gatanu ushize  ubwo umwarimu  witwa Maina ashinjwa guhambira abanyeshuri batatu ku giti nk'igihano cyo kwinjira mu ishuri bakererewe.

 

. Abanyeshuri baciye imyenda abandi batwika amakaye bigiragamo nyuma yo gusoza ikizamini cya Leta - AMAFOTO

. Abanyeshuri batwitse ibikoresho by’ishuri nyuma yo kurangiza ibizamini batawe muri yombi aho bashobora gukatirwa igifungo cy'imyaka hagati ya 3 na 5 baramutse bahamwe n'icyaha

. Abanyeshuri Bashinjwa Kwandika ‘RIP’ Ku Ifoto Ya Perezida Kagame Baburanishijwe Bwa Mbere

 

Mbere yo kubafotora bigakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, amakuru avuga yo yabanje kubakubita  .Amafoto  n'amashusho  byoherejwe  mu itsinda rya WatsApp ry’abarimu nabo bagwa mu kantu .  Kuri ubu ibyabaye birimo gukorwaho iperereza kandi abayobozi bavuze ko hafatirwa ibihano abarimu nibaramuka bahamwe n'icyaha.