Mukuru wa Jay Polly yahishuye uko bashwanye bapfa indirimbo
Umuvandimwe wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice uzwi nka "UncleMorris"yatangaje ko uyu muraperi babanje kutumvikana ubwo yari atangiye umuziki bitewe n’imyandikire ye.
Uyu mugabo usanzwe akora kuri RBA, yavuze ko uyu muvandimwe we uherutse gutabaruka bigeze gushwana bapfa indirimbo yakoze avuga ko ari imfubyi itagira se na nyina n’abavandimwe kandi bahari.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uwera Jean Maurice yavuze ko hari umunsi umwe atumvikanye neza na Jay Polly kubera indirimbo atavuze ariko bikekwa ko ari ‘Akanyarirajisho’.
Yagize ati “Akenshi ntabwo twakundaga kumvikana ku ndirimbo ze cyane ko iyo yakoze yose yayinyumvishaga mbere mwebwe mutarayumva, urugero hari nk’iyo yakoze numva yiyise imfubyi itagira se na nyina, n’abavandimwe. Namuhamagaye ndakaye ndamutuka cyane arankupa ndakara kurusha noneho !!!.
Musanga aho ari nsanga ari kumwe nabajama bari kuyibyina ahita ambwira ngo nayitanze hose Ku ma radios ngwino nguhe kamwe ndongera ndarakara!!!!! Iyo Ndirimbo yarakunzwe biteye ubwoba!!! Urakeka iyo Ndirimbo ari iyihe??? mu minsi ye ya nyuma yari asigaye akora indirimbo akaba ari njyewe uyikina bwa mbere kuri Radio”
Kuri iki cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, nibwo hateganyijwe gahunda yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Jay Polly ndetse no kumusengera bikaba bizabera iwe aho yari atuye.
. Amafoto y'urwibutso ya Joe Habineza na Jay Polly bagendeye rimwe
Gahunda yashyizwe hanze ni uko saa yine kugera saa sita z’amanywa ari ugusezera no gusenga mu rugo aho Jay Polly yari atuye, saa sita ni ugufata umurambo ku bitaro bya Kacyiru, naho kuva saa munani kugeza saa kumi ni ugushyingura mu irimbi rya Rusororo, saa kumi kugera saa kumi n’imwe ni ugukaraba.
Jay Polly wari umaze iminsi afungiye muri gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere aho yari akurikiranyweho ibyaba bitandukanye,yatabarutse mu ijoro ryo kuwa Kane w’iki cyumweru.