Umunyamakuru Rober Mugabe abona urupfu rwa Jay Polly  mu buryo butandukanye n'ubwo RCS yatangaje. Icyo asaba Leta

Umunyamakuru Rober Mugabe abona urupfu rwa Jay Polly mu buryo butandukanye n'ubwo RCS yatangaje. Icyo asaba Leta

Sep 05,2021

Umunyamakuru Robert Mugabe yavuze ko igihe yafungwaga yasanze Jay Polly muri Gereza akaba ari we umufasha kubona aho aryama ndetse n’imishinga bari bafitanye bagombaga kuzakorana afunguwe.

Robert Mugabe wigeze gufungwa ashinjwa gusambanya umwana ariko akagirwa umwere, yagarutse ku bitekerezo biba biri mu mitwe y’abantu baba bafunze akenshi baba bafite agahinda gakabije gaturuka ku byo baba batekereza ku byo bashinjwa.

 

. Umukobwa wavuganye na Jay Polly bwa nyuma yamusezeyeho ntiyabimenya. Dore amagambo ya nyuma bavuganye

. Urwego rw'imfungwa n'abagororwa(RCS) rwatangaje icyavuye mu iperereza ryibanze ku kishe umuhanzi Jay Polly

. Amafoto y'urwibutso ya Joe Habineza na Jay Polly bagendeye rimwe

 

Avuga ko muri Gereza habamo n’abantu baba bafite ubwenge bwinshi ndetse ko hari n’abiyengera inzoga bakoresheje imisemburo bavangavanga n’ibindi byinshi bikavamo iyo nzoga bita Makuruci hariya muri gereza.

 

Agaruka ku ruvange rwatangajwe ko rwahitanye Jay Polly, Robert Mugabe avuga ko atiyumvisha uburyo umuntu yavangavanga ruriya ruvange rwatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa.

 

Ati “Sintekereza ko Jay yari afite gahunda yo kwiyahura si nako mbyemera, kandi n’iyo iyo nzoga wayikora gutyo ntabwo ntekereza ko ari we wenyine waba warayinyoye. Niba yarabinyoye n’abandi kuki ari we yahitanye ?”

 

Mugabe avuga ko hakenewe iperereza ryimbitse kuri kiriya kibazo kugira ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma y’icyahitany uriya muhanzi.

 

Anagaruka ku buvuzi butangirwa kuri Gereza ya Mageragere, akavuga ko ivuriro rihari riba rifite abantu benshi bagomba kuvurwa kubera imibereho yo muri gereza, akavuga ko hashobora kuba harabayeho kurangarana uriya muhanzi mu guhabwa ubuvuzi.

 

Agaruka ku buryo yari aziranye na nyakwigendera Jay Polly, Robert Mugabe avuga ko yari asanzwe ari inshuti ye ndetse ko bamenyanye mu gihe yegukanaga irushanwa rya PGGSS.

 

Ati “Mfungwa namusanze muri Gereza ambonye ari mu bantu bamashije gushaka aho ndara, akajya aza akansuhuza.”

 

Nyuma ngo yaje kumutekereza iby’indirimbo yandikiraga muri Gereza yitwa I am coming home “ubundi yayanditse ari I am coming back, ndamubwira nti biragaragara ko wari warazimye ndamubwira nti nibura uzavuge ko uri gusohoka am coming home.”

 

Robert Mugabe avuga ko yari yabanje kuyandika akoresheje amagambo akomeye cyane yikoma abantu ariko akamusaba kuyoroshya akaba ari na we umusaba gushyiramo umukobwa uzamuririmbira inyikirizo yanaje kwifashishamo Marina.

 

Avuga ko Jay Polly yaje gufungurwa akamusiga muri Gereza, ariko ko na we aho afunguriw ari mu baje kumusura mu ba mbere ku buryo bakomeje kuvugana.

 

Ngo na mbere y’uko afungwa hari indirimbo bagombaga gufatanya mu bijyanye n’imyandikire yitwa Rubanda ariko akaza gufungwa batarayirangiza ku buryo ubu yari atagereje ko azafungurwa bagakomeza uwo mushinga.

SRC: Ukwezi