Facebook yise abirabura inguge biteza impaka zikomeye

Facebook yise abirabura inguge biteza impaka zikomeye

Sep 05,2021

Ikigo cya Facebook kirasaba imbabazi ku bwo kwibeshya kikagereranya abirabura n’inguge, binyuze muri porogaramu yayo yikoresha (automatic) yitwa AI (Artificial Intelligence).

 

Kugereranya umwirabura n’inguge byaturutse kuri videwo imaze umwaka urenga ku rubuga rwa Facebook, igaragaza umuzungu ahanganye n’itsinda ry’abirabura bizihizaga isabukuru y’amavuko.

Nk’uko The New York Times ibisobanura, uyu muzungu agaragara ahamagara polisi ngo ize imukize abirabura bamwibasiye, nyuma haza kugaragara abapolisi bata muri yombi umwe muri aba birabura bamusanze mu rugo.

Kuri Facebook haje kugaragara amagambo aherekeje iyi videwo agira ati: “Murashaka gukomeza kureba videwo zerekeye Inguge?”

Iri kosa ryagaragajwe na Darci Groves wigeze kuba umukozi wa Facebook mu butumwa yanyujije kuri Twitter tariki ya 2 Nzeri 2021 yifashishije ‘screenshots’, yerekana ko ari amakosa akomeye.

Umuvugizi w’iki kigo kuri uyu wa 4 Nzeri yabwiye iki gitangazamakuru ko aya magambo bamaze kuyakura kuri uru rubuga kuko ari ikosa rikomeye ryatewe na AI, yongeraho ko yatangiye iperereza kugira ritazongera.

Yagize ati: “Iri ni ikosa rikomeye bigaragara. Iki kigo kiri gukora iperereza kugira ngo bitazasubira. Nk’uko tubivuga, mu gihe dutunganya AI yacu, tuba tuzi ko ari shyashya, rero dufite ibyo tugomba kuvugurura. Dusabye imbabazi buri wese wabonye aya magambo.”