Perezida Kagame yahaye igisubizo abajya muri Uganda bagahohotererwayo

Perezida Kagame yahaye igisubizo abajya muri Uganda bagahohotererwayo

Sep 05,2021

Perezida Kagame yavuze ko abajya muri Uganda bagahohotererwayo umuti wakemura iki kibazo ari uko bareka kujyayo kuko ni cyo cyonyine gishobora gukorwa mu gihe u Rwanda rudashobora gutegeka abanya - Uganda uko bitwara mu gihugu cyabo.

 

Perezida Kagame kandi yagarutse ku banya Uganda bakomeje guhohotera u Rwanda aho yavuze ko ntacyo yakora igihe umuntu yambutse umupaka akajya muri Uganda akahakubitirwa.

 

Abajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda ndetse no ku rugomo abanyarwanda babayo bakomeje gukorerwa,Perezida Kagame yagize ati “Ni ikibazo kitoroshye nkuko uwabibajije yavuze.Iyo urebye uko umunya Uganda afatwa ari mu Rwanda nuko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda biratandukanye.Nta munya Uganda ufatwa nabi mu Rwanda ariko iyo urebye,Abanyarwanda bajyayo bagenda bikandagira,hari benshi bamaze kubizira hari n’abandi tuzi hano benshi bamugaye bazira gufungwa,kwicwa urubozo.

 

Niba munabona n’imvugo iriho,ntabwo nibwira ko ari ibintu bipfa gukorwa gutyo gusa.Ubu biri ku mugaragaro ntabwo bikihishira.Ikibazo cy’umutekano muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda niyo bidafite aho bihuriye nta n’umunyarwanda ubirimo.Igisobanuro cy’umutekano muke wa Uganda niyo cyaba ari icya Covid-19,buri muyobozi avuga ko gitewe n’u Rwanda.

 

Kugira ngo tubone uko tubikemura biracyagoye….Icyo twe twakoze nuko tutagirira nabi abanyamahanga kubera ko aho baturuka batugiriye nabi.Icya kabiri n’ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazatugirira nabi.Icya 3 n’ugukomeza kubaza ababikora tuti “murabikorera iki? Kugira ngo dushakishe uko amaherezo bizarangira.

 

Ntabwo byarangira kuko atari twe tubigena.Ntabwo aritwe tugena uko birangira ahubwo bizaturuka ku babikora hanze y’igihugu cyacu.Aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo uko babikora.”

 

Perezida Kagame yagiriye inama abanyarwanda bajyayo ko icyo yakora kuri iki kibazo ari ukubagira inama yo guhagarika kujya muri Uganda.Ati “Nta bushobozi dufite bwo kubwira abanya Uganda ibyo bakora ariko hari uburyo bumwe bwo kubyirinda,n’ukutajyayo.Nujyayo bakagukubita cyangwa bakakugirira nabi cyangwa bakakwambura,iyo ugarutse urambwira ngo “ngire nte?”.”