Imiryango 10 ikize kurusha iyindi ku isi kandi iyoboye isi mu ibanga
Amafaranga agira agaciro gusa bitewe n'agaciro abantu bari ku butegetsi biyemeje kuyaha, mu buryo rero ategeka Isi ku rwego runaka. Amafaranga ntaguha umunezero cyangwa urukundo, ariko ashobora kugufasha kubigeraho witonze.
Dore imiryango 10 ya mbere ikize ku Isi wavuga ko iyiyoboye
1. Umuryango wa Walton
Amafaranga utunze: Miliyari 250
Isoko y’umutungo: Walmart
Sam na Bud Walton bashinze Walmart mu 1962 ahitwa Rogers, muri Arkansas, nk’uko bitangazwa na Business Insider. Nyuma yo kunguka, bashinze Sam’s Club mu 1983. Walmart, isosiyete yo muri Amerika ikora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, mu 2018 yacuruje miliyari 514$.
Ubutunzi bw’umuryango wa Walton bugabanyije mu bisekuru bitatu by’abagize umuryango barimo uwawushinze, Sam Walton n’abana be batatu, Rob, Jim na Alice, umwe mu bagore bakize kurusha abandi ku Isi n’umutungo ubarirwa muri miliyari 56.8 z’Amadolari.
2. Umuryango wa Mars
Amafaranga utunze: Miliyari 120$
Isoko y’umutungo: Mars Inc.
Jacqueline na John Mars barazwe imigabane muri iyi sosiyete ikora ibyo kurya biryihera nka chocolat na za bombo izwi nka Mars Inc., bashinga izindi sosiyete nka M&Ms, Milky Way na Mars Bars nyuma y’aho papa wabo apfiriye mu 1999. Bloomberg ivuga ko Mars Inc., yinjiza asaga miliyari 38$ buri mwaka.
3. Umuryango wa Koch
Amafaranga utunze: Miliyari 109.7$
Isiko y’umutungo: Koch Industries
Abavandimwe Charles na David Koch baguye iyi sosiyete itunganya ibikomoka kuri peteroli nyuma y’aho abandi bavandimwe babo, Frederick na William bananiriwe kuyiyobora. Koch Industries ubu yinjiza miliyari 115$ buri mwaka.
David Koch yapfuye muri Kanama 2019 asigira umutungo we ubarirwa muri miliyari 53$ umugore we, Julia Flesher Koch. Ubu uyu ni umugore wa kane ukize kurusha abandi ku Isi nyuma ya Francoise Bettencourt Meyers warazwe L’Oreal, MacKenzie (Bezos) Scott, na Alice Walton (Walmart).
4. Umuryango wa Al Saud
Umutungo utunze: Miliyari 95$
Isoko y’umutungo: Peteroli
Ubutunzi bwisnhi bw’umuryango w’ibwami muri Arabia Saudite ukomoka ku bucukuzi bwa Peteroli n’irindi shoramari ritandukanye rikomoka ku masezerano y’amasoko ya guverinoma ukunze kwiharira.
Igikomangoma Mohammed bin Salman cyonyine gifite umutungo ubarirwa muri miliyari 1 $ kandi kizwiho gushora amamiliyoni mu kugura inyubako n’amato ahenze.
5. Umuryango wa Ambani
Amafaranga utunze: Miliyari 81,3$
Isoko y’umutungo: Reliance Industries
Umutungo w’umuryango wa Ambani wo mu Buhinde ukomoka mu gutunganya ibikomoka kuri peteroli, ariko washoye imari no mu zindi business zitandukanye zirimo ubucuruzi bw’ibiribwa no mu rwego rw’itumanaho. Mukesh Ambani, ni we CEO, aba mu mujyi wa Mumbai.
Indi miryango
6. Umuryango wa Dumas
Amafaranga utunze: Miliyari 63$
Isoko y’umutungo: Hermès
7. Umuryango wa Wertheimer
Amafaranga utunze: Miliyari 54,4$
Isoko y’umutungo: Chanel
8. Umuryango wa Johnson
Amafaranga utunze: Miliyari 46,3$
Isoko y’umutungo: Fidelity Investments
9. Imiryango ya Boehringer na von Baumbach
Amafaranga utunze: Miliyari 45,7$
Isoko y’umutungo: Boehringer Ingelheim
10. Umuryango wa Albrecht
Amafaranga utunze: Miliyari 41$
Isoko y’umutungo: Aldi