Perezida Kagame yavuze ku bucuti bivugwa ko yagiranye na Paul Rusesabagina ukurikiranwe n'ubutabera bw'u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ku bucuti bivugwa ko yagiranye na Paul Rusesabagina ukurikiranwe n'ubutabera bw'u Rwanda

Sep 06,2021

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yahuye na Paul Rusesabagina inshuro imwe gusa, ubwo yamwerekwaga, akanamubwirwa n’uwabaye Minisitiri w’Intebe, Faustin Twagiramungu.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro ari kugirira ku kigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, RBA, ahakana ibivugwa ko yabaye inshuti ya hafi na Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ubutabera mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko mu 1994 cyangwa 1995 ubwo yakirwaga muri hoteli yahoze ahari Serena Hotel i Kigali, ari yo nshuro yonyine yahuye na Rusesabagina. Ati: “Nahuye n’uyu mugabo rimwe mu 1994/5 ubwo yakoraga muri hoteli aho Serena iri ubu ngubu. Hari hoteli ntoya yari ifite ibyumba, Hotel Diplomate yari ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35.”

Yakomeje asobanura ko Twagiramungu ari we wamumweretse, aramumubwira. Ati: “Twagiyeyo muri reception ku byerekeye ubwigenge cyangwa ikindi kintu, Minisitiri w’Intebe icyo gihe yari Twagiramungu ni we wambwiye uyu muntu, ntabwo nzi niba yari Manager cyangwa se akora iki ariko Twagiramungu ni we wamumbwiye. Ni bwo bwa mbere na nyuma nahuye na we.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe atigeze avugana na Rusesabagina, ati: “Ntabwo nigeze mvugana nawe, simuzi ariko inkuru zikomeje kuvuga ngo aba bantu ni inshuti za hafi.”

Kuvuga ko ari inshuti bya hafi, ngo ni byo bamwe bashingiraho bavuga ko ubwo Rusesabagina yabaga icyamamare bitewe na filimi yitwa Hotel Rwanda, Perezida Kagame yatangiye kumutera ubwoba, ngo ibyo “Ni amateshwa.”

Mu gushimangira ko ibi atari ukuri, Perezida Kagame yavuze ko n’ikimenyimenyi ubwo iyi filimi yitwa Hotel Rwanda yamurikirwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 22 Ukuboza 2004, we yitabiriye iki gikorwa nk’umutumirwa. Ngo icyo gihe, Rusesabagina ntiyari ahari, keretse umugore we.

Yagize ati: “N’ikimenyimenyi ubwo bamurikaga iyi filimi, nagiyeyo bantumiye. Ubwo yamurikwaga nagiyeyo, nari nicaye mu bayireba, nicaranye na wa mugabo wanyanditseho inkuru witwa Terry George. Rusesabagina ntiyigeze aza, hari gusa umugore we. Naricaye, ndagije ndagenda.”

Rusesabagina afungiwe mu Rwanda kuva mu mpera za Kanama 2020, ibyaha akurikiranweho bikaba bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN yabereye umuyobozi mukuru wagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 no mu 2019. Nyuma y’aho Ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cya burundu, ategereje icyemezo cy’urukiko tariki ya 20 Nzeri 2021.

Perezida Kagame yavuze ko kuba ubutabera bw’u Rwanda bukurikiranye Rusesabagina ntaho bihuriye no kuba yarabaye icyamamare bitewe na filimi Hotel Rwanda kuko ngo iyo biza kuba bimeze bityo, buba bwaramukurikiranye kera. Yashimangiye ko uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko akurikirweho uruhare mu bitero byagabwe n’uyu mutwe witwaje intwaro we ubwe “yagiye yigamba”.