Sobanukirwa byinshi ku kuba mukagatare n’uko wabirwanya

Sobanukirwa byinshi ku kuba mukagatare n’uko wabirwanya

Sep 08,2021

Kumagara mu gitsina ari nabyo bakunze kwita kuba mukagatare, ni ikibazo gikunze kuba ku bagore n’abakobwa mu buzima bwabo gusa bikaba akarusho iyo ageze mu gihe cyo gucura.

 

Nubwo rero bamwe bajya bibeshya ko ibi bidakira, nyamara kandi iki ni ikibazo gishobora gukira iyo ubikurikiranye ndetse ugakoresha neza inama n’imiti uhawe.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibiranga kuba mukagatare, ikibitera ndetse n’uko bivurwa.

 

Ibimenyetso

Abagore benshi bagaragaza ibimenyetso byo kuba mukagatare mu gihe runaka, bitari buri gihe, nko mu gihe cy’imibonano, mu gihe abandi babihorana. Uretse kuma mu gitsina ibindi bimenyetso harimo:

 

Uburyaryate mu gitsina, kwishimagura no kokera

Kubangamirwa no kubabara mu gukora imibonano

Kudashyukwa no kutarangiza

Igitsina kinyunyutse ndetse cyijimye ukuntu

Kugabanyuka k’umwenge w’igitsina

Kutishimira imibonano

Gushaka kunyara kenshi birenze ibisanzwe

Guhora urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

Impamvu zitera kuba mukagatare

Ku bagore bose impamvu ntiziba zimwe gusa iba ari imwe cyangwa nyinshi mu zikurikira

 

Gucura: iyo umugore ageze mu myaka yo gucura umusemburo wa estrogen uragabanyuka bikaba byatera guhora yumye mu gitsina

Konsa cyangwa kubyara: aha naho urugero rwa estrogen rushobora kugabanyuka bikaba byatera kuma mu gitsina uretse ko byo bigera aho bikijyana

Kutitegura mbere y’imibonano: imibonano y’agahato, kuba ufite ubwoba, kuba utishimiye uwo muyikorana, kuba utateguwe bihagije, kuba ufite umutima uhagaze nabyo bishobora gutuma mu gitsina huma nubwo waba usanzwe woroshye

Imiti imwe yo kuboneza urubyaro: akenshi ibinini bivanze (bizwi nka confiance cyangwa microgynon), ndetse n’urushinge rw’amezi atatu (ruzwi nka DepoProvera) bishobora nabyo gutuma mu gitsina huma, nubwo atari ku bagore bose

Imiti ya kanseri: imiti imwe ya kanseri, gushiririza aharwaye kanseri ku bice by’imyanya myibarukiro nabyo ni bimwe mu bitera kumagara mu gitsina.

Si ibyo gusa kuko n’uburwayi runaka bushobora gutera kuma mu gitsina, nka diyabete ndetse n’izindi ndwara zituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanyuka.

 

Icyo wakora mu gihe wuma mu gitsina

Mu gihe wuma mu gitsina, hari uburyo bunyuranye ushobora gukoresha kugirango wongere ugire ububobere buhagije

 

Ubwa mbere banza urebe neza ikibigutera; niba ari impamvu yakurwaho uyikureho. Niba itakurwaho niho uzitabaza bumwe mu buryo bukurikira

 

Kunywa amazi ahagije. Ubusanzwe amazi uko aba menshi mu mubiri bigaragarira ahantu hose, ndetse bizanagarira mu koroha no kugira ububobere.

Kurya concombre na watermelon. Izi mbuto zizwiho kongera amazi muri rusange mu mubiri. By’akarusho kuzirya byongerera ububobere abagore n’abakobwa

Amavuta asigwa. Aya ni amavuta asigwa mu mwinjiro w’igitsina cy’umugore mbere y’imibonano cyangwa agasigwa ku gitsina cy’umugabo. Aya mavuta agufasha koroha bityo ntubabare mu gihe cy’imibonano. Gusa aya mavuta atanga ububobere bw’ako kanya. Aya mavuta aboneka mu mazina atandukanye bitewe n’inganda ziyakora, nugera muri farumasi bazakwereka atandukanye.

Estrogen isigwa mu gitsina. Nkuko twabibonye igabanyuka rya estrogen ni rimwe mu bitera kugabanyuka k’ububobere. Kwa muganga bashobora kukwandikira umuti urimo estrogen usigwa mu gitsina cyangwa se ibinini bya estrogen bishyirwa mu gitsina. Gusa iyi miti yo ntikora ako kanya ariko yo inyungu zayo zimara igihe kurenza ariya mavuta yandi

HRT (Hormone Replacement Therapy). Iyi ni imiti ikoreshwa ku bagore batangiye gucura ikaba imiti ikoreshwa mu gusimbura imisemburo igenda igabanyuka. Ishobora kuba ibinini cyangwa amavuta. Gusa si byiza kuba wakoresha ubu buryo mu gihe utaracura.