Dore incuti 5 ugomba kwirinda kugisha inama ku by'urukundo rwawe

Dore incuti 5 ugomba kwirinda kugisha inama ku by'urukundo rwawe

Sep 08,2021

Kugira inshuti ni byiza ariko si ko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyagwa kuzigisha inama kuri byose cyane cyane iby’urukundo kuko hari igihe zagusenyera kandi wowe uzizera zikaba arizo ziguhemukira.

 

. Abantu utagomba kugisha inama mu rukundo

. Incuti ugomba kwirinda kugisha inama mu by'urukundo

 

Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama :

 

1. Utemera ko urukundo rubaho

 

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

 

2. Utamarana n’umukunzi kabiri

 

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

 

3. Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

 

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

 

4. Utajya abika ibanga

 

Uyu na we nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwA ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

 

5. Umunyeshyari

 

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

 

Src:www.Elcrema.com

Tags: