Abakobwa: Dore icyo wakorera umusore mukundana bigatuma agusaba kumubera umugore

Abakobwa: Dore icyo wakorera umusore mukundana bigatuma agusaba kumubera umugore

Sep 08,2021

Ibijyanye n’ubukwe ni ikintu gikomeye ndetse no kugifataho umwanzuro biragorana kuko usanga abantu bashobora kumarana imyaka myinshi mu rukundo ariko bakananirwa kwemeranya niba umwe aza umugabo undi akaba umugore.

 

Usanga iyo umukobwa amaranye igihe kinini n’umusore ntacyo abivugaho bimuyobera agatangira kumutakariza icyizere ndetse akumva ko ari ibintu bitakwihanganirwa. Kubana nk’umugabo n’umugore bitandukanye n’umubano uba usanzwe hagati y’umusore n’inkumi kuko ari igikorwa cy’ubuzima bw’igihe kirekire.

 

Abasore iyo bagiye gufata umwanzuro ku bo bazabana hari ubwo batita ku gihe bamaze bakundana ahubwo bakareba koko niba abo bakundana nab o bujuje ibyo bifuza. Iyo bigeze kuri iyo ngingo, imitima myinshi irahakomerekera cyane ko hari ababa barabyaranye batarabana ugasanga umusore afashe umwanzuro wo kureka umukobwa kuko atamubonyemo imico ikwiriye umugore yifuza.

 

Urubuga elcrema rwakusanyije ibisubizo by’abagabo bagize icyo batangaza ku mico y’umukobwa bakwambika impeta bamusaba ko babana. Ibi bintu bitanu bikurikira ni byo abagabo bahurijeho bavuga ko umukobwa ubyujuje bamushyira mu rugo akaba umugore, na we mukobwa niba ushaka ko umusore mukundana apfukama agatera ivi, wabikurikiza:

 

1.Ishimire umubano mufitanye

 

Mu mico myinshi y’ibihugu, usanga hari igihe cyagenwe ku buryo umukobwa agomba gushyingirwamo, iyo kirenze usanga ameze nkurimo gusiganwa na cyo, urukundo rwose agiyemo akaba yiteze ko bamubwira ubukwe.

 

Nubwo kwifuza gushyingirwa atari bibi ariko ntabwo umukobwa akwiye kuba ari we ushyira igitutu k’uwo bakundana kugira ngo amusabe ko bakora ubukwe. Ukwiye kwitonda mukishimira umubano mufitanye yazageza igihe cyo kubivuga ukabyakirana umunezero ariko si wowe ubisaba.

 

Abasore aho bava bakagera bishimira gushakana n’umuntu udafite igitutu cyo kwirukankira gukora ubukwe, abenshi bagira impungenge z’ikimwirukansa maze n’ibyari kuzakorwa vuba bakabivamo. Umukobwa wambikwa impeta ni umukobwa utuje udasiganwa n’igihe.

 

2.Kuba uwo uri we

 

Nk’uko imbeba ihumurirwa na foromaje ngo ni nako abagabo babonera kure umukobwa wiyoberanya akigaragaza nk’umuntu mwiza ariko atariko asanzwe. Ikintu cyo kwiyoberanya ni kibi, ugomba kugaragara uko uri kuko nta muntu ubaho utagira inenge.

 

Niba koko umusore agukunda by’ukuri azabasha no kwihanganira inenge zawe yige no kubana na zo aho kuzimuhisha ngo agukunde. Iyo rero ugaragaza ko uri nta mwakemwa, aragukemanga ahubwo akavumbura n’ibyo byose wari wagerageje guhisha ukaba wikozeho.

 

Umuhungu ugufiteho gahunda, aba ari wa muntu ukunda gucukumbura , ku buryo nta kintu wamuhisha. Niba ushaka ko akwambika impeta mwiyereke uko ukuri wigira icyo umukinga.

 

3.Ba umuntu wumva kandi umushyigikire

 

Urukundo kugira ngo ruzagere ku ntego yarwo ni uko ruba rurimo kumvikana.Uba ugomba kumenya ibyiza by’uwo mukundana, intege nke ze n’ibibi bye; ibyo bigufasha kumwumva, kumenya uko umutwara ndetse n’aho ugomba kumushyigikira cyangwa kumutera imbaraga.

 

Uburyo bwose ushoboye uba ugomba kubukoresha haba mu bukene arimo ukamutera inkunga igihe uyifite, ibitekerezo, kumwitaho ku buryo yumva ko uri muntu utazamuvaho uko yaba ameze kose.

 

Ni ibintu bizwi ko abagabo na bo bakunda kwitabwaho ndetse cyane cyane mu bihe bibagoye.

 

4.Ba umuntu ukora cyane kandi wibeshejeho

 

Abasore banga abakobwa babasaba buri kintu cyose, ku buryo nta kintu ubwabo babasha kwikemurira. Niba n’utuntu duto duto umusaba ko atugukemurira, ukaba ntacyo wageraho atagufashije, ni gute wumva ko yakwinjiza mu buzima bwe ngo wongeremo ibibazo?

 

Abagabo bakunda abagore bazi gukora no gushaka imibereho ku buryo bazafatanya gutera imbere.

 

Umugabo ntabwo aha agaciro umukobwa umusabiriza, niba ushaka kuzambikwa impeta n’uwo ukunda ni uko wakwiga gukora no kwishakamo ibisubizo akabona ko azaba ari kumwe n’umuntu w’ingirakamaro.

 

5.Ntukagire igitutu buri gihe

 

Usanga abakobwa babwira abo bakundana ngo tuzajya gusura umuryango wanjye ryari n’ibindi nk’ibyo babaca intege. Iyo utangiye kubibwira uwo mukundana yumva ko ushaka ko mutangira kwiyereka imiryango, gusa niba mukundana akaba atarakubwira ko yabivuyemo nawe uba ugomba kurindira icyo gitutu ukagishyira hasi ugategereza.

 

Umukobwa ushaka ko bamwambika impeta ntabwo agaragaza ko yihebye ko ubuzima bwamurangiranye, aritonda, akishimira ubuzima abayemo , ubundi uwamukunze akabona ko azaba ajyanye umuntu umutera akanyamuneza, akamwambika impeta.