Byinshi ku kinyabutabire cya Methanol giherutse kwica umuraperi Jay Polly

Byinshi ku kinyabutabire cya Methanol giherutse kwica umuraperi Jay Polly

Sep 08,2021

Methanol yahitanye Jay Polly n'uburozi bubi! Dr Dufatanye Erhard ukorera mu bitaro bya King Faisal arasobanura uko ari uburioi bubi n'uko yica umuntu mu kanya nk'ako guhumbya.

 

Umuraperi Jay Polly urupfu rwe rwababaje benshi kandi mu ngeri zitandukanye kubera igikundiro cye. RIB iherutse gutangazo ko nyuma y'isuzumwa ryakozwe na laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera [RFL], rigaragaza ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa "Methanol". 

 

Dr Dufatanye Erhard umuganga w'inzobere aganira na Inyarwanda dukesha iyi nkuru yasobanuye byinshi kuri iki kinyabutabire "Methanol" yemeza ko ari uburozi bwica umuntu mu kanya nkako guhumbya. Yatangiye avuga ko n'ubwo Alcool zirimo amoko menshi "Methanol" nayo iri Alcoo ifite imbaraga nyinshi ikaba itandukanye na "Ethanol" Iboneka mu nzoga. Yakomeje agira ati " Nukuvuga ngo rero iyo igeze mu mubiri w'umuntu singombwa kantite nini na miliritiro 10, 20, 30 rimwe na rimwe hari abo zitera ikibazo.

Iyo igeze mu mubiri w'umuntu rero ihita ijya mu maraso iba ifite aho ifata yarangiza igatera ibibazo bitandukanye. icya mbere iyo igeze mu mubiri ihinduka acide igatuma umubiri w'umuntu uhinduka acidose". 

 

Yakomeje avuga ko umubiri uhita utangira gucika intege umuntu akaba yatangira kugira ibimenyetso bidasobanutse by'uburwayi bidafite aho bishingiye nko gucika intege n'ibindi. Nyuma yaho ngo ubwonko butangira gufatwa kubera ya "Methanol", amaso nayo agafatwa kuburyo umuntu ashobora guhuma. Tukiri aha twakwibutsa ko umwe mu basangiye Methanol na Jay Polly RIB yatangaje ko afite ikibazo cyo guhuma amaso!

 

Dr Dufatanye Erhard  yavuze ko Methanol ingaruka igira ku bwonko arizo mbi cyane ati "Urumva ubwonko n'ibwo bukorehsa ibice byose by'umubiri bufasha ibihaha guhumeka, bufasha umutima gukora, bufasha muri ekiribure kugirango umuntu ahaguruke agende niyo mpamvu abona n'uwanyoye inzoga isanzwe nta ekiribure agira agenda adandabirana ni uko ubwonko buba bwagizweho ingaruka kandi aribwo bukontorora ikiribure! ubwo rero iyo bikomeje iyo "methanol" ikabangamira uburyo ubwonko bukoresha umutima cyangwa ibihaha nabyo bishobora guhagarara ntibikore kubera ko ubwonko butari gukora neza".

 

Jay Polly urupfu rwe rwababaje benshi 

 

Yakomeja agira ati" Ubwo rero ingaruka ikomeye cyane n'ukwica umuntu binyuze muri kwaguhagarara k'ubwonko bugahagarika gukoresha ibindi bice by'umubiri cyangwa na none na ya acidose nakubwiraga nayo ubwayo ihagarika umutima"

 

"Methanol " mu magambo make yavuze ko iyo ikigera mu mubiri yiremamo ibindi bintu birimo na ya acide twavuze maze hakaboneka ya acidose. Iki kinyabutabire ngo gikorwa mu buryo butandukanye kuko  ubutabire ari ikintu kigali ariko nanone ngo mu kuyikora hifashishwa ibyo bita ama "atome".

 

Dr Dufatanye Erhard  yavuze ko mu nzoga zinkorano zitujuje ubuziranenge hari igihe ushobora gusanga bifashishije methanol ariko  nkeya cyane atanga urugero rwa Kanyanga.

Ubusanzwe Methanol ikunze kwfashishwa mu gusukura uruhu nk'igihe umuntu amaze kwiyogoshesha cyangwa se gusukura ibikoresho nk'imashini zogosha n'ibindi.

Tags: