Amashusho ya Marina ashaka gusoma umusore byimbitse akamukwepa ikomeje guca ibintu - AMAFOTO

Amashusho ya Marina ashaka gusoma umusore byimbitse akamukwepa ikomeje guca ibintu - AMAFOTO

Sep 11,2021

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Marina ashaka gusoma byimbitse Yvan Muziki maze uyu musore usanzwe ari umuhanzi akwepesha iminwa birasakuza ku mbuga nkoranyambaga.

 

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho ya Marina ari kugirana ibihe byiza na Yvan Muziki ndetse basangira n'icyo kunywa. Nk'uko bigaragara muri aya mashusho aba bombi baba bicaye ahantu basangira noneho byagera aho bagahana ciyazi, Marina agahita azana iminwa ashaka gusoma byimbitse Yvan Muziki uyu musore nawe akamera nk'uwiteguye ariko agahita akwepesha iminwa agasa n'umwereka ko imbere hari camera ari na ko amwenyura.

 

Aya mashusho yagiye hanze yaciye ibintu 

 

Nyuma y'uko aya mashusho yagiye hanze hibajijwe ibibazo byinshi bamwe bibaza niba uyu musore ari umukunzi wa Marina cyane ko mu minsi ishize aherutse guhishura ko afite umukunzi akaba ari nabwo bwa mbere yari abitangaje. Icyo gihe uyu mukobwa yabihishuye ko yari ari mu kiganiro kuri YAGO TV SHOW.

 

Uwitwa ingabire_ngabizigenga we mu giterezo yatanze yagize ati: "Ikibazo siwe ni uwatinye camera 🙄😂".

 

Marina yashatse gusoma umusore

Icyakora ku rundi ruhande Yvan Muziki nawe aherutse gutanga ikiganiro kuri shena ya Youtube yitwa "JALAS OFFICIAL" aganira n'umunyamakuru Jalas maze amubaza niba yaba ari mu rukudo maze asubiza agize ati "Ni inshuti yanjye by the way cyane ariko nakunda cyane".

 

Yakomeje amubaza niba uru rukundo rwazavamo impeta, yirinda kugira icyo abivugaho ati"Nakubwiye ko ntabifitiye igisubizo ni biba byo ubwo izo mpeta uzazibona zitangwa cyangwa tuyitanga ntabwo mbizi ariko rero mu mwanya ntarayitanga naba ndi kubehsya abantu! Ni biba ngombwa ko biriho muzabimenya icyo ntashidikanya cyo iyo ikintu kiri real ntabwo wagihisha umwanya muremure kizabagaragarira ".

 

Yabajijwe icyo abona Marina atandukaniyeho n'abandi bakobwa mu gusubiza ati: "Ni umukobwa uri real [], ni umukobwa ufite urukundo rutari urwo gushakisha, iyo agukunze arabikugaragariza kandi ndabibona ni umukobwa w'igikundiro". Yvan Muziki kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa "Mpa Kumazi", ndetse na Marina akaba afite iyitwa "Brigade".

Tags: