Itsinda ry'abagore ryiyemeje kurimbura ubuhangange bwa Cristiano Ronaldo ryakoze igikorwa gikomeye ubwo Manchester United yakinaga na Newcastle
Icyapa kiriho inyandiko yo gushyigikira umugore ushinja kizigenza Cristiano Ronaldo ko yamusambanije ku ngufu cyacishijwe hejuru y’ikibuga Old Trafford mu gihe harimo haba umukino wa Manchester United na Newcastle.
. Itsinda ry’abagore Level Up ryiyemeje gusenya ubwamamare bwa Cristiano Ronaldo
. Ibirego bishinja Cristiano Ronaldo byingeye guhagurutswa
. Cristiano Ronaldo yatsindiye Manchester United ibitego 2
. Indege Iriho Icyapa Cyamagana Cristiano Ronaldo Yagurukijwe Hejuru Y'ikibuga Old Trafford Ubwo Manchester United Yakiraga Newcastle
Itsinda ry’abagore Level Up rivuga ko babikoze kugira ngo bibutse abantu ibijyanye n’ibyo uyu mukinnyi ashinjwa byo gusambanya ku ngufu.
Kathryn Mayorga avuga ko yafashwe ku ngufu n’uyu mukinnyi mri hoteri ya Las Vegas mu 2009.
Mu 2019, abacamanza ba Amerika bavuze ko Ronaldo,uhakana ibi birego, adashobora kujyanwa mu butabera.
Indege ifite icyapa "#Believe Kathryn Mayorga" (ni ukuvuga ngo "Izera Kathryn Mayorga") yagurutse hejuru y’ikibuga Old Trafford umukino United yakinaga na Newcastle United utangiye.
Uyu mukinnyi w’umunya Portugal yinjije ibitego bibiri muri uyu mukino we rwa mbere akiniye Manchester United nyuma y’imyaka 12 ayivuyemo, aho aba ba Reds batsinze Newcastle United 4-1.
. Cristiano Ronaldo yerekanye ko ari ntavogerwa mu mukino we wa mbere muri Manchester united
Madamu Mayorga bivugwa ko yaba yarumvikanye na Ronaldo ko barangiza ikibazo atarinze kumurega muri 2010, nyuma yo kumuha amadorari 375.000 y’abanyamerika kugira ngo acececke.
Ababuranira Ronaldo bavuga ko uko kumvikana "kuterekana na gato ko yemera icyaha".
Bavuga ko uyu mukinnyi yemeye gutanga aya mafaranga akurikije inama yahawe "ko yahagarika ibi birego biteye isoni kugira ngo izina rye ritanduzwa kubera amateka ye yakoze mu buryo bugoye, n’ubushobozi bwe".
Muri 2018, Madamu Mayorga yashatse gusubira gutandira urubanza, aho umugore umuburanira yavuze ko yatewe imbaraga n’ubukangurambaga bwiswe #MeToo (nanjye) ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Polisi ya Las Vegas yakoze iperereza kuri ibi birego ivuga ko "nta bimenyetso nyabyo bihari", ko rero idashobora gutegeka ko Ronaldo agezwa mu butabera.
Umucamanza w’akarere yavuze ko madamu Mayorga yamenyesheje ko yafashwe ku ngufu muri 2009, ariko akaba yaranze kuvuga aho byabereye cyangwa kuvuga uwabimukoreye, "byatumye polisi idashobora gukora iperereza ryimbitse".
Ronaldo ntahakana ko yabonanye n’uyu mugore, ariko ko babonanye babyumvikanye igihe yari hafi yo kuva muri Manchester United ajya muri Real Madrid.
Muri 2018, yanditse kuri Twitter ati: "Sinemera na gato ibyo nshinjwa. Icyaha cyo gufata ku ngufu ni icyaha cy’agahomamunwa kitajyanye n’icyo ndicyo n’ukwizera kwanjye".
Ishyirahamwe Level Up rivuga ko rishaka "gusenya uku gusingizwa" k’uyu mukinnyi uri kuvugwa birenze urugero ko yagarutse muri Manchester United.
Umwe mu bariyoboye Janey Starling avuga ko bashatse gutanga "ubutumwa ku bakunzi b’umupira w’amaguru ko ibirego byo gufata ku ngufu ntawe ushobora kubihagarikira mu kibuga".