Umunyamideri Sonia Mugabo yavuze YEGO ku mukunzi we wamusabye kumubera umugore

Umunyamideri Sonia Mugabo yavuze YEGO ku mukunzi we wamusabye kumubera umugore

Sep 12,2021

Sonia Mugabo ni umwe mubanyamideli babigize umwuga hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse akaba yambitswe impeta n’umukunzi we utarakunze kuvugwa mu itangazamakuru.

 

. Sonia Mugabo yambitswe impeta n'umukunzi we Diego Twahirwa

. Urukundo rwa Sonia Mugabo rwashyizwe ahagaragara nyuma yo kuvuga YEGO

. Sonia Mugabo afite amaduka y'imyenda ahahirwamo n'abarimo umuryango wa Perezida Kagame

 

Diego Twahirwa yakoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo na Instagram ashyira hanze amafoto ye na Sonia Mugabo, atangaza ko yamaze kumwambika impeta.

Sonia afite amaduka y’imyenda atandukanye muri Kigali agurirwamo n’abarimo umuryango wa President.

Diego asanzwe ari rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bw’urusenda.

Sonia Mugabo yavuze yego ku mukunzi Diego

N’ibyishimo byinshi yakoresheje amagambo atandukanye agaragaza ibyishimo byo kuba yemerewe n’umukunzi we Sonia kumubera umugore agira ati “fiancé wanjye Sonia”. Nubwo urukundo rwaba bombi rutakunze kuvugwa cyane ariko inshuti zaba bombi zatangaje ko bari bamaze igihe bakundana.