Cristiano Ronaldo yatangaje icyo abantu bakwiye kwitega nyuma yo gutsindira Manchester United ibitego 2 ku mukino wa mbere akinnye

Cristiano Ronaldo yatangaje icyo abantu bakwiye kwitega nyuma yo gutsindira Manchester United ibitego 2 ku mukino wa mbere akinnye

Sep 12,2021

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Cristiano Ronaldo yakinaga umukino we wa mbere nyuma yo kugaruka muri Manchester United aho uyu mukino warangiye Manchester united itsinze Newcastle ibitego 4-1. Nyuma y'uyu mukino Cristiano Ronaldo yavuze uko yiyumva muri iyi kipe.

 

. Cristiano Ronaldo yatsindiye Manchester United ibitego 2

. Manchester United yatsinze Newcastle ibitego 4-1

. Cristiano Ronaldo yatangiye neza muri Manchester United

 

Cristiano Ronaldo mu byishimo byinshi yanditse kuri instagram ye ati: "Kugaruka i Old Trafford byanyibukije impamvu iyi sitade izwi nk'ahantu ho gukabya inzozi. Kuri njye, hahora ari umwanya w'agatangaza ushobora gutuma umuntu agera ku byo atekereza byose.

Gufatanya n'abakinnyi bagenzi banjye ndetse n'abafana bari bahora baturi inyuma bituma buri gihe tugera ku ntego yacu. Twatangiye urugendo twifitiye ikizere kandi twiringiye y'uko amaherezo tuzishimira hamwe nitururangiza.

Nshimishijwe no kugaruka muri Man. U ndetse no kongera gukina muri Premier League indi nshuro ariko nshimishijwe birushijeho kubera ko nafashije ikipe gutsinda."

 

. Cristiano Ronaldo yongeye guhigika bikomeye cyane mukeba we Lionel Messi. Reba ibintu akoreye Manchester United

. Ubwiza bw'indege yihariye(Private jet) ya Cristiano Ronaldo agendamo mu biruhuko. AMAFOTO

Cristiano Ronaldo yerekanye ko ari ntavogerwa mu mukino we wa mbere muri Manchester united

Kugeza ubu nta yindi nkuru ivugwa ku isi mu mupira w'amaguru uretse iy'uyu mukinnyi wakoze amateka akomeye ndetse akaba yabashije gutsinda ku mukino we wa mbere akiniye ikipe ye. Akandi gashya kuri iyi kipe na Cristiano Ronaldo ni umupira yambara uriho numero 7 nk'ibisanzwe umaze kugurishwa amapawundi akabakaba miliyoni 200 ni ukuvuga asaga incuro 16 z'ayo yaguzwe kuko yaguzwe miliyoni 12 z'amapawundi.