Ibintu 5 wakora bikagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa akagukunda akakwimariramo wese

Ibintu 5 wakora bikagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa akagukunda akakwimariramo wese

Sep 12,2021

Ese ni icyi cyatuma umukobwa akwimariramo wese, akaguha urukundo rukomeye ndetse ukaruta abandi bose yaba yarabonye mubuzima bwe.

 

Igitsinagore ntabwo gikururwa cyane n’ibintu umutu atuze cyangwa akoresha harimo nk’amafaranga, imodoka, inzu ndetse n’ibindi kubera ibyo utunze ntibyatuma yiyumvamo urukundo rwawe. Gusa bituma akwitondera cyane. Ibintu bituma ukokobwa agukunda n’umutima we wose ntibigurwa, ntibikorwa kandi ntibitangwa.

 

Hano rero hari ibintu 5 mu byukuri byatuma umukobwa cyangwa umugore agukunda n’umutima we wose utittaye k’umafaranga ufite, ibyo utunze, aho uba, n’ibindi byinshi.

 

#1. Kudashaka ubusobanuro no kutita kubyo abakobwa batekereza

Bisanaho bihabanye neza nibyo utekerezako byatuma umukobwa akwegurira umutima we wose, ariko siko bimeze. Niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa, akagukunda byakataraboneka, rekeraho kwita cyane kubyo atekereza. Abasore benshi baha agaciro cyane ibyo abakobwa batekereza, ariko buriya abakobwa barambirwa cyane no gusohokana n’abasore bakurikiza ibitekerezo byabo byose. Ntibaba bumva ko icyo batekereje cyose uba ugomba kukigira ingiro.

 

Nuhagarika guharanira kumwereka ko utandukanye n’abandi bose kandi ugahagarika guhangayikishwa n’ibyo akeneye utitaye niba agukunze cyane cyangwa atagukunze, uba uagaragaz mubusanzwe neza kuri we kurusha abanda basore, kuri we uba utandukanye. Iri ni itandukaniro rikomeye uba umwereka.

 

#2. Kwitwara neza kandi ugaragara neza

Igitsinagore aho kiva kikagera, gikururwa n’umusore uhagaze neza, umugabo w’ubushywe, wigirira ikizere, kandi w’igenga mu byo akora. Iyo witwara utya muri kumwe, bimwereka byinshi cyane kuriwe kurusha amagambo umubwira, kabone nubwo mutavugana n’ijambo na rimwe, uko uhagaze, icyizere wifitiye n’icyubahiro abantu baguha bimubwira byinshi cyane. Uburyo witwaramo bitanga itandukaniro ryinshi n’abandi absore, bikamwereka ko uri umuntu uzi ibyo ukora kandi utabeshya, ibi bigatuma wigarurira umutima we by’iteka.

 

Kumenya kwitara neza, kuba umusore wiyubashye ntacyo bitwaye, nubwo mwagenda n’amaguru cyangwa igare cyangwa mukaba muganirira ahantu haciriritse. Amafaranga ndetse n’ibindi bintu byiza kandi bihenze, ntibyatuma wigrurira umutima we, ahubwo uburyo witwara mubyo ufite ndetse n’icyubahiro abantu babiguheramo nibyo byatuma umukobwa yumva ntawundi ku isi uzabaho nkawe.

 

#3. Kudakina mumagambo

Abakobwa baruha vuba iyo bumva umusore urimo avuga amagambo menshi amwerekeyeho cyangwa se ibintu byose avuze abihindura ko yikiniraga. Abaye ari wose, wumva waba umeze ute mugihe umuntu akubwiyeko azakwambika impeta incuro 5 cyangwa 10 atarabikora ? Ese uwo musore wabona atandukaniyehe n’abandi ? Ese wumva wakomeza gutegereza uko kwirarira kugeza ryari. Uko niko kuri k’ubakobwa.

Bad relationship concept. Man and woman in disagreement. Young couple sitting on couch at home having quarrel, offended wife and unhappy husband

Abasore bavuga cyane bikinira ibyerekeye ubuzima bwabo, ibyo bateganya, abo bazi ndetse n’ibyo bazi ngo kugira bigarurire umutima w’umukobwa. Rwose baba bibeshya, kuko umukobwa ahita arambirwa vuba no kuba umubeshya amagambo atagira ibikorwa.

Niba ushaka kwigarurira umitima w’umukobwa akakwimariramo, birasaba ko witwara neza, ukamenya kuvuga ibikwerekeyeho by’ukuri kandi ukirinda kuzanamo kwirata no kwiyemera ngo ukunde uwmigarurire, ukavuga neza ibyo wumva uzageraho kandi ukirinda guhindagura gahunda muba mwahanye. Aha nibwo uzamwereka itandukaniro ryawe n’abandi basore.

 

#4. Ntumworohereze ubuzima

Kutorohereza ubuzima umukobwa nikimwe mubyatuma yumva agukunze by’ukuri kuberako abasore benshi iyo bajya gutereta bagenda borohereza abakobwa kuri buri kimwe cyose.

 

Aho kubabera igitangaza, abasore benshi baragenda bakivuga byinshi biberekeyeho babwira abakobwa batazi, bahuye bwa mbere. Aho kubabera umuntu ugoye ko bamenya neza, abasore benshi bagenda ahubwo bivuga byose biberekeyeho, bigatuma umukobwa yumva akuzi ntakindi akeneye kuri wowe kidasanzwe yakumenyaho.

 

Kumworohereza kukumenya si kimwe mubyatuma yakwegurira umutima we burundu. Tekereza ko wowe uri nk’umukino umuntu akina, iyo umukino woroshye kuwumenya ndetse no kuwutsinda, usanga abantu benshi badakunze kuwukina. Ibaze umukino wa football, ikipe byoroshye gutsinda,  ntabwo abantu bumva bashishikajwe no gukina nayo. Nawe rero iyo byoroshye ko umukobwa yamenya ibikwerekeyeho byose byoroshye, ntaba ashishikajwe no kukumenya kuko aba yumva akuzi.

 

Iyo umubwiye buri kimwe kikwerekeyeho mugihura bwa mbere, amatsiko yo kumva yakomeza kumenya byinshi bikwerekeyeho ahita ashira. Ntabyinshi yumva akeneye kwibaza kuri wowe kandi biba byoroshye kumva arambiwe kukumva kuko aba yumva yarakumenye.