Inyubako yakoreragamo IGIHE LTD yafashwe n'inkongi y'umuriro - AMAFOTO

Inyubako yakoreragamo IGIHE LTD yafashwe n'inkongi y'umuriro - AMAFOTO

Sep 13,2021

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, inyubako y’aho bita kwa Ndamage mu mujyi wa Kigali munsi ya T2000 yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya cyane. Iyi nyubako yibasiwe n'inkongi y'umuriro ni yo IGIHE LTD ikoreramo.

 

. Inyubako izwi nko kwa Ndamage yahiye igice cyo hejuru

. Ahakoreraga IGIHE LTD hahiye harakongoka

 

Umunyamakuru Mike Karangwa mu butumwa yanyujije kuri status ye ya whatsap, yanditse yihanganisha IGIHE LTD ndetse yongeraho ati’’ inkongi iragatsindwa”.

 

Nyuma y’ubwo butumwa Mike Karangwa kandi, yerekanye ko ababajwe n’iyi nkongi maze ashyiraho ifoto iyi nyubako iri gushya mu buryo bukabije igice cyo hejuru.

 

Mu bundi butumwa Flash yanyujije kuri konti yabo ya twitter, yanditse ivuga ko muri aka kanya inyubako ya IGIHE aho bita kwa NDAMAGE hari gushya, imenyesha umujyi wa Kigali.

 

Ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro cyangwa niba hari uwaba yatakarijemo ubuzima, gusa InyaRwanda turakomeza kubakurikiranira iby’aya makuru n’icyaba cyateye iyi nkongi byagaragaraga ko ifite ubukana bukabije.

 

Biragaragara ko yahiye yose igice cyo hejuru