Mu birori byagaragayemo imyambarire idasanzwe y’ibyamamare bitandukanye Alliah Cool yamuritse firime ye yambere - AMAFOTO

Mu birori byagaragayemo imyambarire idasanzwe y’ibyamamare bitandukanye Alliah Cool yamuritse firime ye yambere - AMAFOTO

Sep 13,2021

Isimbi Allliance wamenyekanye muri Cinema nka “Alliah Cooll”, yamuritse firime ye ya mbere mu birori byagaragayemo imyambarire idasanzwe y’abari batumiwe n’uyu mukinnyi, kugira ngo abasogongeze kuri “Alliah The Movie”, firime ye ya mbere.

 

 

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro yo mu Rwanda, yaba muri Cinema no mu muziki, ndetse n’ibindi bisata bitandukanye aho bari babukereye baje kwihera ijisho, firime ya mbere ya Alliah Cool akoze ku giti cye.

 

Ni umuhango watangiye utinze ugendeye ku isaha yari yatanzwe ya saa munani n’igice, ariko utangiye byari ibirori bidasanzwe ubwo abantu bose bagendaga banyura ku itapi itukura, ndetse bakajya aho bari bateganyirijwe bari bufatire amafoto, yarangira bakinjira muri sale igezweho ya ‘Canal Olympia’ bakihera ijisho firime ya “Alliah The Movie”.

 

Nyuma yo kureba firime, Alliah yageneye ikiganiro abari aho ababwira ko yishimye bitewe n’uko baje kumushyigikira ari benshi. Nyuma, habayeho ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje n’abajyanama be, bavuze ko bakunda Alliah ndetse na Platini kandi ko bishimiye kuza mu Rwanda, baboneraho no kubwira abari aho ko biteguye gushyigikira impano zose aho ziri ku isi yose.

 

Alliah yashimiye nanone abitabiriye ubutumire bwe ndetse anasobanura ubutumwa buri muri firime ye, anahishura ko iyi firime ariyo yatumye abajyanama be ba ‘One Percent Management’ bamuhitamo.

 

Yagize ati: “Nashimye Imana mbere ya byose, kandi mbona ko ari ikintu cyiza ko ndamutse nkoze n’ibindi nazajya mbona ubufasha bw’abantu nkamwe. Niteze kugera kure rwose, inzozi zanjye ziri kure cyane kandi ndabibona ko bishoboka”.

Ikanzu Alliah Cool yari yambaye yarangaje abantu mu imurika rya firime ye

Alliah n'umunyamakurukazi Bianca Baby ukorera Isibo Tv

Alliah na Dj Diallo

Umunyamideli Christella ni umwe mu barebye firime “Alliah The Movie”

Intore Massamba nawe ni umwe mu bitabiriye

Bruce Melodie na Alliah bari kwihera ijisho iyi firime

Umuyobozi mukuru wa One Percent ni umwe mu bitabiriye uwo muhango