Ntibisanzwe: Abasore b'impanga bagiye gushyingiranwa n'umugore umwe - AMAFOTO

Ntibisanzwe: Abasore b'impanga bagiye gushyingiranwa n'umugore umwe - AMAFOTO

Sep 13,2021

Umukobwa witwa Marie Josiane amakuru tutarahamya neza atangazwa na Gossip 24 avuga ko ari uwo mu Rwanda, aravugwaho gushakana n’abasore babiri b’impanga akababera umugore.

 

. Abasore b'impanga biyemeje gushyingiranwa n'umugore umwe

. Abasore 2 bavukana bagiye gushaka umugore umwe

 

Aba bavandimwe b’impanga bategereje umwana wabo wa mbere vuba nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Uyu mugore avuga ko yabanje kumenyena na gakuru (impanga yavutse bwa mbere) ariko utaramubwiye ko afite impanga ye basa nk’intobo.

Ntabwo yari yarigeze ababona bari kumwe. Umunsi umwe rero yaje guhura n’undi aramuhobera aramusomagura atazi ko atandukanye n’uwo azi basanzwe bari mu rukundo.

Nyuma yo kumva urwo rukundo rw’uyu mukobwa, indi mpanga na yo yahise imukunda.

Icyatangaje benshi nyuma, uyu mugore yahishuye ko urwango cyangwa ishyari bitarangwa hagati y’abo bavandimwe.

Uko ari batatu, biyemeje kubana ndetse imyaka ibiri irashize kandi barateganya gukomeza umubano wabo.

Aba bavandimwe bavuga ko bitewe n’imiterere y’urushako rwabo, abantu babavugaho ibintu byinshi ariko batabyitaho.

Uyu mugore akaba yaravuze ko aba bavandimwe bahana ibihe byo kuryamana nawe mu rwego rwo gutera akabariro nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.