Ayman al-Zawahri uyobora Al Qaeda byavugwaga ko yapfuye yongeye kwigaragaza

Ayman al-Zawahri uyobora Al Qaeda byavugwaga ko yapfuye yongeye kwigaragaza

Sep 13,2021

Ayman al-Zawahri, umuyobozi w’umutwe w;’iterabwoba wa Al Qaeda byari bizwi ko yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ushize, ubwo Amerika yizihizaga imyaka 20 ishize igabweho ibitero by'iterabwoba byo kuwa 11 Nzeri 2001, yagaragaye muri video yashyizwe ahagaragara nyuma y’amezi bivugwa ko atakiri ku Isi y’abazima.

 

. Uwari umuyobozi wa Al Qaeda Ayman al-Zawahri, yagaragaye muri video

Ayman al-Zawahri yihangirije Israel avuga ko Yerusalemu idateze kuba iyabo

 

Ishyirahamwe SITE Intelligence ry’Abanyamerika rikurikiranira hafi amakuru atangazwa n’abakora iterabwoba biyitirira idini ya Isilamu niryo ryemeje aya makuru rivuga muri iyi video al-Zawahri agira ati “ Yerusalemu ntizigera iba iy’Abayahudi,”

Zawahri kandi yashimye ibitero bitandukanye byagabwe na Al Qaeda birimo icyagabwe ku ngabo z’u Burusiya muri Syria muri Mutarama uyu mwaka.

SITE Intelligence, ivuga kandi ko al-Zawahri yagarutse ku itahuka ry’ingabo za Amerika zari zimaze imyaka 20 muri Afghanistan. Gusa nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga, iri shyirahamwe ngo ntirisobanura niba ibyo kuva muri Afghanistan kw’izi ngabo ari bishysa kuko byatangiye kuvugwa muri Gashyantare umwaka ushize.

Impamvu, n'uko Al-Zawahri atigeze akomoza ku kugaruka ku butegetsi kw’Abatalibani muri Afghanistan. Amakuru amwe afatwa nk’ibihuha yari yakwirakwijwe avuga ko al-Zawahri yahitanwe n’indwara yatangiye gukwirakwira mu mpera za 2020.

Kuva icyo gihe kandi nta yindi video agaragaramo yongeye gusohoka cyangwa ikindi kimenyetso cy’uko ari muzima.

Ayman al-Zawahri uvuka mu Misiri yabaye umuyobozi wa al-Qaeda nyuma y’iyicwa rya Osama bin Laden wishwe n’ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2011.