Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zitabajwe nyuma y'aho abacancuro bo muri Hong Kong, Uburusiya n'ahandi bananiwe. Ibyo utamenye

Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zitabajwe nyuma y'aho abacancuro bo muri Hong Kong, Uburusiya n'ahandi bananiwe. Ibyo utamenye

Sep 13,2021

Ku itariki ya 09 Nyakanga nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwohereje abasirikare n’abapolisi 1,000 kurwanya ibyihebe byo mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, ariko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu harabanje kugeragezwa uburyo butandukanye bwo kwirukana ibyihebe, burimo gushaka abacanshuro bo mu bigo bitandukanye by’abanyamahanga, ariko byarananiranye.

 

. Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zigaruriye uduce twose twagenzurwaga n'inyeshyamba

. Abaturage bari barahunze batangiye gusubizwa mu byabo

. Uko gahunda yo kohereza ingabo z'u Rwanda muri Mozambique yateguwe

 

Ku itariki ya 08 Kanama, Ingabo z’u Rwanda zafashe Umujyi w’icyambu wa Mocímboa da Praia ahari n’ahantu hanini sosiyete y’Abafaransa, TotalEnergies SE na Sosiyete y’Abanyamerika, ExxonMobil, bicukura gaz.

Ku itariki ya 27 Kanama, Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, yatangaje ko TotalEnergies SE izasubukura umushinga wayo wa Gaz muri Cabo Delgado mu mpera za 2022.

Kuki u Rwanda rwatabaye muri Mozambike muri Nyakanga, by’umwihariko rugiye kurengera inyungu z’amasosiyete abiri akomeye y’ingufu? Igisubizo kiri mu bintu byihariye byabaye mu mezi yabanje mbere y'uko ingabo ziva mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha Mail and Guardian ivuga.

Intagondwa zitwaje intwaro ziyitirira idini ya Isilamu mu Ntara ya Cabo Delgado zigaragaje bwa mbere mu Ukwakira 2017. Mu gihe cy’imyaka itatu, intagondwa zo mu mutwe wa Ansar al-Sunna ariko wiyitaga Al Shabab nk'uwo muri Somalia, zakomeje guhigana nk’injangwe n’imbeba n’igisirikare cya Mozambique mbere y’uko zigarurira bidasubirwaho Mocímboa da Praia muri Kanama umwaka ushize.

Nta na rimwe byasaga nkaho bishoboka ko ingabo za Mozambique zakwirukana al-Shabab ku buryo TotalEnergies SE na ExxonMobil byasubukura ibikorwa byazo mu kibaya cya Rovuma, ku nkombe y’amajyaruguru ya Mozambike, ahavumbuwe gaz y’umwimerere muri Gashyantare 2010.

Habanje kwitabazwa abacanshuro barananirwa

Mbere yo gufata icyemezo cyo kwitabaza ingabo z’u Rwanda, minisiteri y’umutekano ya Mozambique yabanje guha akazi abacanshuro bo mu bigo nka Dyck Advisory Group cyo muri Afurika y’Epfo, Frontier Services Group cyo muri Hong Kong, na Wagner Group cyo mu Burusiya.

Mu mpera za Kanama 2020, TotalEnergies SE na Guverinoma ya Mozambique byasinyanye amasezerano yo kurema umutwe uhuriweho w’ingabo zo kurinda ishoramari ry’iyi sosiyete. Nta kigo na kimwe cy’abacanshuro cyabashije kugera ku nshingano cyahawe ndetse ishoramari rya Total rikomeza gukomwa mu nkokora.

Aho byari bigeze, Perezida Felipe Nyusi yaje kuvuga, nk’uko amakuru ava i Maputo agera kuri iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru avuga, ko TotalEnergies SE ishobora gusaba Guverinoma y’u Bufaransa kohereza ingabo zo kurinda ahantu yakoreraga. Ibiganiro byarabaye bigeza mu 2021.

RDF yatangaje icyo yiteguye gukora mu gihe ibyihebe byo muri Mozambique byahitamo kugaba ibitero ku Rwanda

. Mozambique: Ingabo z' Rwanda n'iza Mozambique zakomwe mu nkokora n'ibyihebe byahinduye amayeri

. Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zitwaje ibifaro bikomeye bitari bizwi ko rutunze - AMAFOTO

. Mozambique: Byabaye inshoberamahanga uko ingabo z'u Rwanda 1000 zahiduye ibintu mu byumweru 2 gusa. Uko abanyamahanga babona izi ngabo

Ku itariki ya 18 Mutarama 2021, minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa, Florence Parly na mugenzi we wa Portugal, João Gomes Cravinho, bavuganye kuri telephone, baganira ku buryo bushoboka bwo kohereza ingabo z’Abanyaburayi muri Cabo Delgado.

Kuri uwo munsi, umuyobozi mukuru wa TotalEnergies SE, Patrick Pouyanné, yahuye na Nyusi na minisitiri w’ingabo (Jaime Bessa Neto) ndetse n’uw’umutekano (Amade Miquidade) kugira ngo baganire kuri “gahunda y'ibikorwa yo gushimangira umutekano w'akarere”. Nta kintu na kimwe cyavuyemo. Guverinoma y'u Bufaransa ntiyashishikajwe no gutabara mu buryo butaziguye.

Umwe mu bayobozi bakuru i Maputo yabwiye umunyamakuru wa Mail and Guardian, ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ari we waba waratanze igitekerezo cyo kwitabaza ingabo z’u Rwanda aho kohereza iz’u Bufaransa.

Ingabo z’u Rwanda zizwiho imyitozo ihambaye n’ibikoresho byiza, kongeraho uko zigaragaje aho zatabajwe mu bihugu nka Sudani na Centrafrica, bumvaga zakora akazi neza muri Cabo Delgado.

Uko ibiganiro byo kwitabaza u Rwanda byagenze

Ku itariki ya 28 Mata 2021, Perezida Felipe Nyusi yasuye mugenzi we w’u Rwanda. Nyusi yabwiye ibinyamakuru byo muri Mozambique ko yari yaje mu Rwanda kwiga ku butabazi rwatanze muri Centrafrica no kwemeza neza ko u Rwanda rufite ubushake bwo gufasha Mozambique muri Cabo Delgado.

Ku itariki ya 18 Gicurasi 2021, Perezida Macron yakiriye i Paris inama yigirwagamo uko hakongerwa inkunga iterwa Afurika mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse n’uwa Mozambique, Felipe Nyusi, uwa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Kristalina Georgieva n’abandi..

Mu gusohoka muri iyi nama, bivugwa ko hakurikiyeho indi nama yihariye, ku murongo w’ibyigwa harimo kuganira ku gutabara kw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Nyuma y’icyumweru kimwe, Perezida Macron yagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, aho yamaze iminsi ibiri i Kigali ku itariki ya 26 na 27 Gicurasi. Mu Rwanda yasuye ahashyinguye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yemera uruhare u Bufaransa bwagize mu gushyigikira guverinoma yashyize mu bikorwa jenoside, ariko anagirana ibiganiro byihariye n’umukuru w’igihugu.

Ku itariki ya 28 Gicurasi, muri Afurika y’Epfo, yagiranye ibiganiro na Perezida Cyril Ramaphosa. Iyi nkuru ivuga ko Macron yagarutse kuri Mozambique, avuga ko u Bufaransa bwiteguye kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura umutekano ariko mu mazi, ariko anasaba ubufasha bw’ibihugu bya SADC n’ibindi by’ibihangange mu karere, ariko ntiyigeze avuga u Rwanda by’umwihariko.

U Rwanda rero rwaje kwinjira muri Mozambique muri Nyakanga, rukurikirwa n’ingabo za SADC zirimo izavuye muri Afurika y’Epfo ariko intambara ikomeye yo kwirukana inyeshyamba muri Cabo Delgado igirwamo uruhare n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, u Bufaransa bubona icyo bwashakaga ikigo cyabwo cyashoye akayabo mu gucukura gaz muri iyi ntara ubu kikaba gishobora gusubukura imirimo yacyo.