Guinea: Alpha Condé uherutse guhirikwa ku butegetsi yavuze ko yakwemera gupfa aho kwegura ku buperezida

Guinea: Alpha Condé uherutse guhirikwa ku butegetsi yavuze ko yakwemera gupfa aho kwegura ku buperezida

Sep 13,2021

Uwahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry, Alpha Condé, yatangaje ko yahitamo kwicwa aho kugira ngo asinye urwandiko rumweguza ku nshinga zo kuba Umukuru wa kiriya gihugu.

Perezida Condé yabitangaje ku wa 10 Nzeri, ubwo yahuriraga i Conakry n'intumwa z'ibihugu bigize umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba (CEDEAO).

Izi ntumwa zarimo ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga nka Robert Dussey wa Togo, Shirley Ayorkor Botchwey wa Ghana na Alpha Barry wa Burkina Faso, cyo kimwe na Jean Claude Brou usanzwe ari Perezida wa Komisiyo ya CEDEAO.

Umuhuro wa ziriya ntumwa na Alpha Condé kandi wanitabiriwe na Col Balla Samoura wari uhagarariye agatsiko k'abasirikare bamuhiritse ku butegetsi ku wa 05 Nzeri, akaba afatwa nka numéro ya kabiri muri kariya gatsiko nyuma ya Lt Col Mamady Doumbouya.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yavuze ko amakuru ifite ari uko Alpha Condé agifungiye ku cyicaro cy'umutwe w’ingabo zidasanzwe hafi y'Ingoro y'umukuru w'igihugu mu gace ka Kaloum mu mujyi wa Conakry.

Iki kinyamakuru cyavuze ko aha hantu Condé afungiye ari na ho hafatiwe ifoto ye yasakaye cyane ubwo yahirikwaga ku butegetsi yicaye akikijwe n'abasirikare.

Alpha Condé aho afungiye ngo harimo icyumba araramo n'ubwiherero, ariko ntashobora gukoresha terefoni cyangwa ngo yumve radiyo.

Televiziyo yo kureba yari yarahawe na yo yayambuwe nyuma y'igihe gito, abamurinda bakavuga ko ari ku mpamvu z'uko "igihe cyose abonye Lt Col Doumbouya kuri Televiziyo ararakara, kandi ibyo bigira ingaruka ku buzima bwe."

Jeune Afrique yavuze intumwa za CEDEAO ubwo zahuraga na Alpha Condé zazamuye ikibazo cy'ibaruwa imweguza yanze gusinya, akazisubiza agira ati: "Nahitamo kwicwa aho gusinya ibaruwa inyeguza ku mirimo yanjye."

Muri uyu muhuro kandi hanavuzwe ku ngingo y'ukwishyira ukizana kwa Condé, uruhande rw'igisirikare ruvuga ko rukomeje kumuganiriza.

Ruti: "Ni papa wacu, umubyeyi wa Guinée, nta kibi na kimwe tumwifuriza."

Amakuru avuga ko nyuma y'icyumweru Alpha Condé ahiritswe ku butegetsi atariyumvisha ko atakiri Perezida wa Guinée-Conakry, kuko agisaba ko yasubizwa mudasobwa ye y'akazi avuga ko ibitse "inyandiko zibarirwa mu ijana" yagombaga gushyiraho umukono mu rwego rwo kurangiza amasezerano Guinée yari gusinyana na Banki y'Isi ndetse n'ikigega Mpuzamahanga cy'imari (IMF).

Condé yanibukije ko ku wa 23 Nzeri azavugira ijambo mu nteko rusange ya Loni mu izina rya Guinée, bityo akaba ahangayikishijwe n'umuntu uzarivuga mu mwanya we.