Champions League: Manchester United vs Young Boys. Cristiano Ronaldo aritabazwa, Cavani ntawuhari. Ibivugwa mbere y'umukino

Champions League: Manchester United vs Young Boys. Cristiano Ronaldo aritabazwa, Cavani ntawuhari. Ibivugwa mbere y'umukino

Sep 14,2021

Kuri uyu wakabiri ni bwo Manchester United yerekeje mu Busuwisi gucakirana na Young Boys mu mikino yo guhatanira igikombe cya Champions League, umukino uri bwitabirwe na Kabuhariwe Cristiano Ronaldo.

 

. Cristiano Ronaldo agiye gukina umukino we wa mbere wa Champions League kuva yagaruka muri Manchester United

. Manchester United iresurana na Young Boys mu mikino ya Champions League

. Ole Gunnar yavuze ku mukino we na Young Boys kuri uyu wa Kabiri

. Amagambo ya Cristiano Ronaldo mbere yo guhura na Young Boys muri Champions League

 

Umutoza Gunnar agiye gukina uyu mukino adafite Cavani uri mu mvune, uyu musore kandi ntiyabashije gukina umukino uheruka bahuriyemo na Newcastle bakayinyagira 4-1.

Gunnar yavuze ko yaretse Cavani ngo abanze akire neza ku buryo bishobotse yazamwitabaza ku mukino uzaba ku Cyumweru azacakiranamo na West Ham.

Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuri Cristiano Ronaldo watangiye neza muri Manchester United atsinda ibitego 2 muri 4 ubwo bahuranga na Newcastle. Yaherukaga kwitabira Champions League ari kumwe na Manchester United mu mwaka wa 2009 ubwo bahuriraga ku mukino wa nyuma na FC Barcelone. 

Ku rukuta rwe rwa Instagram Cristiano Ronaldo yagize ati: "Abasore twese twiteguye umukino wa Champions League uba kuri uyu wa Kabiri. Sinakwihanganira kudashimira abafana uburyo mwanyakiriye i Old Trafford. Mwanyeretse urugwiro kandi muradushyigikira bituma akazi kacu katworohera. Tuzakora ibiri mu bushobozi bwacu byose kugirango ibyo byishimo bihoreho."

Mu bandi Gunnar ashobora kwitabaza harimo umunyezamu Matej Kovar  w'imyaka 21, ndetse na rutahizamu Anthony Elanga w'imyaka 19.

. Cristiano Ronaldo yongeye guhigika bikomeye cyane mukeba we Lionel Messi. Reba ibintu akoreye Manchester United

. Ubwiza bw'indege yihariye(Private jet) ya Cristiano Ronaldo agendamo mu biruhuko. AMAFOTO

Cristiano Ronaldo yerekanye ko ari ntavogerwa mu mukino we wa mbere muri Manchester united

Donny van de Beek nawe araba ari muri uyu mukino nyuma yo gusimbuzwa mu minota ya nyuma mu mukino uheruka kubahuza na Newcastle. Umutoza Gunnar avuga ko uyu musore ari kurwanira cyane kubona umwanya bityo ko ari byiza kumuha amahirwe.

Yagize ati: "Arimo gukora cyane kugirango abone iminota yo gukina. Kumva uburyohe bw'intangiro y'umukino. Aha ni muri Manchester. Reka abe ari ko byumvikana. Arakomeza gukora cyane, ni umunyamwuga. Iminota ye azayibona. Ese arayibona kuri uyu wa Kabiri? Reka turebe uko biza kugenda."